00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Dr. Frank Habineza ashaka kujyana Leta mu nkiko kubera ibigo bifungirwamo by’igihe gito ‘Transit center’

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 22 February 2025 saa 04:33
Yasuwe :

Perezida w’Ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije, Green Party, Dr. Frank Habineza, yatangaje ko bari gutegura ikirego kizajyanwa mu Rukiko rw’Ikirenga, basaba ko Leta yakuraho ibigo bifungirwamo by’igihe gito ‘Transit Centers’ kuko asanga hari ababinyuzwamo badahinduka.

Yabigarutseho ku wa 21 Gashyantare 2025, ubwo yitabiraga amahugurwa y’abarwanashyaka bahagarariye abandi mu Karere ka Rulindo mu Ntara y’Amajyaruguru.

Habineza yabashimiye uburyo bitwaye mu matora y’Umukuru w’Igihugu n’ay’Abadepite aheruka nubwo batatsindiye umwanya w’Umukuru w’Igihugu bifuzaga.

Yabagaragarije ko manifesto batangazaga mu gihe cyo kwiyamamaza itarangiriye aho, ahubwo ko izakomeza kugenderwaho mu myaka itanu iri imbere.

Yemeje ko bazakomeza guharanira ko ibiyikubiyemo bishyirwa mu bikorwa cyane ko hari ibyashyizwe muri NST2 hagendewe kuri za manifesto z’imitwe ya politiki yiyamamaje mu matora.

Bimwe mu bikubiye muri manifesto y’Ishyaka rya Green Party ni ibijyanye n’ubutabera aho, Dr. Habineza yagaragaje ko bifuza ko ‘transit centers’ zose zifungwa kuko zidatanga umusaruro ukwiye.

Yabwiye abarwanashyaka ko bagiye gutegura ikirego bazashyikiriza Urukiko rw’Ikirenga bagamije kurega Leta kugira ngo izo zifungwe burundu.

Ati “Dufite icyizere ko tuzatsinda kuko tuzashingira ku itegeko Nshinga ryacu ritanga uburenganzira n’abantu bagomba gufungwa bakoze ibyaha, dushingire ku masezerano mpuzamahanga u Rwanda rwiyemeje kuko nayo ari ku rwego rwa gatatu ku mategeko agenga igihugu.”

“Dufite n’ubuhamya bwinshi harimo n’ubw’abarwanashyaka bacu n’abandi bazifungiwemo. Dufite ibimenyetso, tuzabikusanya neza kandi n’abanyamategeko turabafite hari abari mu ishyaka ariko nibiba ngombwa ko twiyambaza n’abandi b’abahanga tuzabikora.”

Yunzemo ati “Tuzarega amategeko, nituyatsinda ababikoreshaga bizavaho. Twebwe twemera ko inzego zemerewe gufunga abantu ari RIB n’amagororero.”

“Tukavuga ngo ubushobozi bwinshi twabushakira kuri RIB, igashakirwa ingengo y’imari ihagije niba badafite aho bashobora gufungira abantu muri ya minsi bemerewe kubafunga hakabaho, ariko gufata umuntu ukamushyira muri Transit center akamaramo amezi abiri cyangwa umwaka, afashwe nabi ntabwo tubyemera.”

Ku bijyanye no kuba ikigo cy’igororamuco gikoreshwa nko kugorora ababaswe n’ibiyobyabwenge, ubusinzi n’ibindi bikorwa bibangamira ituze ry’abaturage; Dr. Habineza yemeza ko ibyo byazakomeza gukorerwa mu bigo byabugenewe kandi bigakorwa ku wo byagaragajwe na muganga ko akeneye ubwo buvuzi.

Ati “Bazafate abantu bafite ibibazo by’uburwayi babatware mu bigo by’igororamuco atari ‘transit center’ kandi urumva ko amagambo atandukanye. Abakekwaho ibyaha ni RIB, ni yo tuzashyigikira.”

“Niba umuntu akekwaho icyaha bamufunge muri ya minsi itanu, nibasanga kitamuhama bamurekure ariko dufite n’izindi nzengo nk’abunzi. Nazo zakongererwa ubushobozi zikajya zikemura ibyo bibazo.”

Dr. Habineza agaragaza ko hari n’ikibazo cyo kuba Urukiko rutegeka ko abantu bafungwa iminsi 30 y’agateganyo ariko hakaba abo biviramo gufungwa n’imyaka ibiri nyamara bakazaba abere.

Yagaragaje ko abantu bafunzwe icyo gihe bakazagirwa abere n’Urukiko bakwiye guhabwa indishyi z’akababaro kandi ko ibyo byagabanya ubukana.

Raporo ya Komisiyo y’Igihugu y’uburenganzira bwa muntu y’ibikorwa bya 2023/2024, yagaragaje ko abantu barenga ibihumbi birindwi hirya no hino mu gihugu bari bafungiwe muri za ‘transit centers’ zimwe zifite n’ubucucike bukabije.

Dr. Frank Habineza ashaka kujyana Leta mu nkiko kubera ibigo bifungirwamo by’igihe gito
Abarwanashyaka ba Green Party mu Karere ka Rulindo
Abarwanashyaka ba Green Party bashimiwe uko bitwaye mu matora y'Umukuru w'Igihugu n'ay'Abadepite

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .