Iki cyemezo cyatangajwe kuri uyu wa Gatanu binyuze mu itangazo ryashyizwe hanze n’Ibiro bya Minisitiri w’Intebe.
Dr François Xavier yavukiye mu Murenge wa Kitabi mu Karere ka Nyamagabe. Afite impamyabushobozi y’ikirenga, PhD, mu by’amategeko y’ubucuruzi, yakuye muri Strasbourg mu Bufaransa.
Icyiciro cya mbere n’icya kabiri, yabyize muri Kaminuza nkuru y’u Rwanda naho Master’s yayikuye muri Kaminuza ya Ottawa muri Canada.
Mu 2015 Kalinda yatorewe guhagararira u Rwanda mu Nteko Ishinga Amategeko y’Umuryango w’Ibihugu bya Afurika y’Iburasirazuba, asimbuye Depite Céléstin Kabahizi weguye.
Uyu mugabo kandi yari umwe mu bagize urwego rwa Kaminuza rushinzwe imyigire n’imyigishirize. Mu mirimo ye, yakunze kwigisha, aho yamaze imyaka myinshi ari umurezi muri Kaminuza y’u Rwanda, yanagiye abera umuyobozi mu ishami ry’amategeko.
Dr François Xavier Kalinda yinjiye muri Sena y’u Rwanda asimbura Dr Iyamuremye Augustin wari na Perezida wa Sena uherutse kwegura.
Ku wa 8 Ukuboza mu 2022 nibwo Iyamuremye yavuze ko yeguye kubera impamvu z’uburwayi akaba akeneye gufata umwanya wo gukomeza kwivuza bitabangamiye inshingano ashinzwe.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!