00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Dr Emile Bienvenu uheruka kugirwa Umuyobozi wa FDA ategereje kwemezwa na Sena

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 14 Kanama 2021 saa 03:22
Yasuwe :

Abasenateri bagiye gusuzuma no kwemeza dosiye ya Dr Emile Bienvenu uheruka kugirwa Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubugenzuzi bw’Ibiribwa n’Imiti mu Rwanda (FDA).

Dr Emile Bienvenu yemejwe ku mwanya w’Umuyobozi wa FDA mu Nama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 11 Kanama 2021, asimbuye Dr Charles Karangwa wari umaze imyaka ibiri akiyobora.

Tariki ya 16 Kanama 2021, ni bwo abasenateri bazemeza uyu muyobozi ndetse anabagezeho imigabo n’imigambi y’ibyo azibandaho mu buyobozi bwe.

IGIHE yamenye ko ku wa Mbere, Dr Emile Bienvenu azabanza kwakira na Komisiyo Ishinzwe Imibereho myiza n’Uburenganzira bwa Muntu mbere y’uko itanga imyanzuro n’ibyifuzo mu nama rusange y’abasenateri izaterana ku wa Kabiri.

Dr Bienvenu wahawe kuyobora Rwanda FDA ni umuhanga mu bijyanye n’imiti [Pharmacist] aho afite Impamyabumenyi y’Icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza, Master’s yavanye muri Kaminuza ya Western Cape muri Afurika y’Epfo.

Afite Impamyabumenyi y’Ikirenga, PhD, mu bijyanye n’Ubuvuzi [Medical Science], yavanye muri Kaminuza ya Gothenburg yo muri Suède.

Uretse kuba amaze igihe kinini yigisha muri Kaminuza y’u Rwanda, Dr Bienvenu mu Ishami ry’Ubuvuzi, ni n’Umuyobozi ushinzwe guhanga udushya muri iyi kaminuza kuva mu 2017.

Yigeze no kuba Umuyobozi w’Agateganyo wa Kaminuza y’u Rwanda ushinzwe Amasomo n’Ubushakashatsi.

Dr Bienvenu kandi yakoze muri Kaminuza y’Ubuvuzi ya Muhimbili [Muhimbili University of Health & Allied Sciences] yo muri Tanzania mu 2016.

Kuva mu 2011 kugeza 2013, yari umukozi mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima, RBC.

Uyu mugabo ni umwe mu bagize inama z’ubutegetsi mu bigo bitandukanye aho ari Umuyobozi w’Inama y’ubutegetsi mu Kigo gishinzwe Ubuziranenge, RSB, kuva mu 2009 ndetse yabayaye umwe mu bagize Inama y’Ubutegetsi y’Ibitaro bya Gisirikare kuva mu 2012 kugeza 2018.

Ubusanzwe Dr Bienvenu ni umushakashatsi wibanda cyane ku bijyanye n’imiti ndetse akaba mu 2006 yarakoranye na Minisiteri y’Ubuzima mu bijyanye no gushyiraho inyandiko y’ibipimo n’amabwiriza ngenderwaho mu buvuzi n’imiti.

Dr Emile Bienvenu uheruka kugirwa Umuyobozi wa FDA ategereje kwemezwa na Sena

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .