Dr Nibigira w’imyaka 46 yitabye Imana ku wa 16 Ugushyingo 2024 nk’uko The New Times yabyanditse.
Yari amaze hafi imyaka 24 ari mu bijyanye no guteza imbere imirimo ijyanye n’amahoteli n’ubukerarugendo.
Dr Nibigira wavukiye mu Burundi, yari mu buyobozi bukuru bw’Ikigo gitanga ubujyanama mu bijyanye no guteza imbere amahoteli cya Horwath HTL.
Yari n’umwe mu bayobozi ba MasterCard Foundation, aho yari ashinzwe umushinga wo guteza imbere amahoteli n’ubukerarugendo mu Rwanda.
Mu myaka 19 ishize yabonye impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza mu bijyanye n’ubugeni n’ubukerarugendo yakuye muri Kaminuza ya Brighton n’indi nk’iyo y’icyiciro cya gatatu cya kaminuza yakuye muri Kaminuza ya Birmingham zose zo mu Bwongereza.
Yari afite kandi Impamyabushobozi y’Ikirenga, PhD mu bijyanye no guteza imbere ubukerarugendo yakuye muri Clemson University iherereye muri Leta ya South Carolina, imwe muri 50 zigize Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Nibigira yakoze imirimo itandukanye yo kuyobora ibigo by’amahoteli n’ubukerarugendo mu Rwanda, mu Burundi, Uganda, Tanzania no muri Kenya.
Mu myaka ibiri kugeza mu 2017 yari umuhuzabikorwa w’Ikigo cya Afurika y’Uburasirazuba giteza imbere ubukerarugendo (East Africa Tourism Platform), umwanya yagiyeho avuye ku wo kuba Umuyobozi Mukuru w’Ikigo gishinzwe guteza imbere ubukerarugendo mu Burundi.
Yahawe ibihembo bitandukanye birimo n’icy’umugore wabaye indashyikirwa mu guteza imbere ubukerarugendo (African Women in Tourism Leadership Award) mu 2018.
Ni nyuma y’uko mu 2017 yari yashyizwe mu bagore 100 ba Afurika bavuga rikumvikana mu bijyanye n’amahoteli n’ubukerarugendo.
Yari umwe mu bashinzwe guteza imbere uburezi bw’abari n’abategarugori no kububakira ubushobozi, akaba n’umwe mu bari bagize inama z’ubutegetsi mu bigo mpuzamahanga byo muri Afurika y’Uburasirazuba, iyo Hagati n’iy’Uburengerazuba.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!