Dr Bizimana yavuze ku mbabazi Kiliziya Gatolika yasabiye abakoze Jenoside ayisaba gushishoza

Yanditswe na Prudence Kwizera
Kuya 22 Mata 2019 saa 08:41
Yasuwe :
0 0

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside (CNLG), Dr Bizimana Jean Damascène, yakomoje ku mbabazi Kiliziya Gatolika iherutse gusabira abakoze Jenoside, avuga ko ikwiye kugira ubushishozi ikabanza kureba n’ingaruka byateza.

Yabivugiye mu Karere ka Nyamagabe ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Murambi ku cyumweru tariki ya 21 Mata 2019 ubwo yari yitabiriye umuhango wo kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ni imbabazi zagarutsweho mu butumwa Abepisikopi Gatolika bo mu Rwanda bageneye abakirisitu mu Kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bwasomwe muri kiliziya zose zo mu gihugu ku wa 7 Mata 2019, umunsi Abanyarwanda n’inshuti zabo batangiriyeho icyumweru cy’icyunamo.

Hari aho bugita buti “Hariho kandi n’abari mu magereza kubera inkurikizi za Jenoside yakorewe Abatutsi, harimo abageze mu zabukuru n’abafite indwara zitandukanye. Aba bantu bagomba gufashwa, ‘hakanarebwa uburyo bakoroherezwa ibihano’; ariko kandi na bo bagakomeza kwinjira muri gahunda yo gusaba imbabazi no kwiyunga n’abo bahemukiye.”

Dr Bizimana yakomoje kuri izo mbabazi basabiwe avuga ko zikwiye kwitonderwa agendeye ku myitwarire ya bamwe mu bamara gufungurwa bakagaragara ingengabitekerezo ya Jenoside.

Yagize ati “Mu ngengabitekerezo zagaragaye, hirya hano mu Murenge wa Cyanika ahantu bita mu Birambo ni ahantu hari hatuye abatutsi, bose barabamaze ni umusozi uri wonyine.”

“Ariko hari umusaza w’imyaka 84 wafunguwe ndetse anahabwa igihano cya TIG ntiyayirangiza ariko ejobundi avuga amagambo ko guturana n’abatutsi kuri we ari ikibazo ibyaba byiza ari no kwica abasigaye. Ubo rero bibereke ko iyo hari ababasabira imbabazi baba bakwiye no gutekereza kuri bene abongabo.”

Dr Bizimana yagarutse ku mateka y’u Rwanda avuga uko urwango rwabibwe n’abanyepolitike babi n’uko bamwe mu bahutu biroshye mu bwicanyi bakica abatutsi mu mwaka wa 1994.

Yavuze ko nta rwego na rumwe rudakwiye kwisuzuma ku ruhare rwarwo muri Jenoside yabaye mu Rwanda yaba amadini abanyepolitike n’abandi.

Izo mbabazi za Kiliziya Gatolika ntizakiriwe neza n’abacitse ku icumu ndetse abaharanira inyungu zabo basabye ko hakurikizwa amategeko kuko hari uko bisanzwe bikorwa cyane cyane mu mbabazi za Perezida wa Repubulika.

Umuryango uharanira inyungu z’Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, IBUKA, wavuze ko ubwo busabe butari bukwiye mu gihe cyo kwibuka.

Nyuma yaho ubwo hasozwaga icyumweru cy’icyunamo ku wa 13 Mata 2019, Kiliziya Gatolika yasohoye itangazo yisegura isaba imbabazi ku butumwa iheruka gutanga isabira abahamijwe Jenoside yakorewe Abatutsi bageze mu zabukuru n’abarwaye koroherezwa ibihano.

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, ruherutse gutangaza ko mu Cyumweru cy’Icyunamo cyanatangirijwemo iminsi 100 yo Kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi, hakiriwe ibirego 72 by’abantu bakurikiranyweho ingengabitekerezo ya Jenoside.

Muri iki gihe u Rwanda ruri mu minsi 100 yo kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi; bamwe mu barokotse Jenoside bagenda bagaragaza impungenge batewe no kuba hagiye gufungurwa umubare munini w’ababiciye kuko bagiye gusoza ibihano.

Gusa hari bamwe muri bo bavuga ko bizeye ko bazabaha amakuru y’ahakiri imibiri y’ababo bishwe muri Jenoside kugira ngo ishyingurwe mu cyubahiro.

I Murambi hashyinguwe mu cyubahiro indi mibiri 294 yavanywe mu rwibutso rwa Gasaka
Abayobozi batandukanye bitabiriye umuhango wo kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi i Murambi mu Karere ka Nyamagabe
Umunyamabanga Nshingwabikorwa CNLG, Dr Bizimana Jean-Damascène yavuze ko imbabazi Kiliziya Gatolika yasabye zikwiye gutekerezwaho
Umunyamabanga wa Leta ushinzwe gutwara abantu n'ibintu muri Minisiteri y'ibikorwa remezo, Eng. Uwihanganye Jean de Dieu, Minisitiri w'Ubutabera Busingye Johnston na Guverineri w'Intara y'Amajyepfo CG Gasana Emmanuel

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza