Yagaragaje ko kuri ibyo bihugu gutekana kwa RDC ari igihombo bityo ari yo mpamvu byikoma u Rwanda nyamara bizi ukuri.
Yavuze ko nubwo bimeze gutyo mu gihe Abanyarwanda bashyize hamwe bidashobora guhungabanya u Rwanda nk’uko bamwe babitekereza.
Dr Bizimana yabivuze ubwo yaganiraga n’urubyiruko ruhagariye urundi mu Mujyi wa Kigali no muri tumwe mu turere tuwegereye, ku wa 25 Werurwe 2025.
Urubyiruko rwibazaga mu by’ukuri ingaruka ibyo bihano amahanga yafatiye u Rwanda bishobora kugira ku Rwanda nk’igihugu gikataje mu iterambere.
Mu kubasubiza uyu muyobozi yavuze ko mbere na mbere ibihugu bya mpatsibihugu bikunze gufatira ibindi ibihano bireba inyungu za byo kuruta uburenganzira bwa muntu bihora biririmba.
Yatanze urugero kuri Canada itanasanzwe itera inkunga u Rwanda ariko na yo yagerageje kureba ibindi bihano yafata kugira ngo irengere inyungu zayo ziri muri RDC ibyitirira kurengera Abanye-Congo.
Ati “Canada nta nkunga iha u Rwanda ariko yafashe ibihano byo kubuza Abanya-Canada kuza mu nama zo mu Rwanda no kubuza Abanyarwanda kwitabira iziberayo.”
Yakomeje ati “Ni inyungu zabo bareba gusa, kuko iyo urebye sosiyete zicukura amabuye muri RDC usanga Canada ifitemo nyinshi hariya muri za Rubaya n’ahandi hafashwe na M23. Icyo gihe ni inyungu zayo ibona zibangamiwe kuko M23 wenda ifite ibyo izabategeka bizaca mu mucyo badashaka gukoreramo.”
Yakomeje agaragaza ko ibihugu byo mu Burengerazuba bw’Isi bidafite inyungu muri RDC bitigeze byijandika mu byo gifatira u Rwanda ibihano.
Yatanze urugero kuri Luxembourg yeretse Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi ko itabona impamvu yo gufatira ibihano u Rwanda ariko bikaba byarakuruye umwuka mubi hagati y’icyo gihugu n’u Bubiligi butahwemye guheza inguni ku biri kubera muri RDC.
Ati “Ababiligi bikomye Luxembourg kuko yababwiye iti ‘twe ntitubona impamvu y’ibyo bihano kuko nta makosa y’u Rwanda tubona. Turabona ikibazo mu miyoborere ya RDC kuko iyo mitwe yitwaje intwaro ikorera ku butaka bwayo. Ntitubona impamvu yo gufatira u Rwanda ibihano mu gihe ikibazo ari imikorere n’imiterere ya Leta ya Congo igomba gushakira umutekano ku baturage ishinzwe.”
Yavuze ko impamvu u Bubiligi ari bwo buri ku isonga mu gusabira u Rwanda ibihano ari inyungu z’amabuye y’agaciro na bwo bufite muri RDC kuko umujyi wabwo witwa Anvers ari isoko rinini cyane mu Burayi ry’amabuye y’agaciro acukurwa muri RDC.
Minisitiri Dr Bizimana yavuze ko Uburengerazuba bw’Isi bukoresha ibihano nk’intwaro ku bindi bihugu ariko ko bitavuze ko bizahora bihagaritse imitima.
Yasabye urubyiruko guharanira gukora no kwishakamo ibisubizo, arwereka ko guhangana n’ibyo bihano bishoboka kandi ko ubwo bushobozi rubufit.
Ati “Twabaho badahari rwose byashoboka. Ubu se kuvuga ngo badufatiye ibihano ntituzajye muri Amerika (ni urugero), igihe tuzagera ku rwego tudakeneye kujyayo bazatugira bate kandi ko bishoboka.”
“N’ibihano bafata birimo ubugoryi. Ubu se gufatira ibihano Gen. (Rtd) James Kabarebe cyangwa undi muyobozi w’u Rwanda ngo amafaranga n’inzu bafite i Burayi bazabifatira [kandi] bazi ko nta byo. Abanyarwanda ibyabo babibika hano ntibasahura babishyira mu gihugu. Twese dukomeze tubeho gutyo.”
Minisitiri Bizimana yavuze ko uburyo bwiza bwo kwigobotora ba gashakabuhake ari ukunga ubumwe no gukora cyane ku buryo ibikorweremezo nkenerwa bigera ku rwego biha serivisi zinoze abenegihugu.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!