Dr Biruta yahawe ikaze n’abakozi ba Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga (Amafoto)

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 7 Ugushyingo 2019 saa 09:56
Yasuwe :
0 0

Abakozi ba Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane bakiriye Dr Vincent Biruta uheruka gushingwa kuyiyobora, abasaba ubufatanye mu kuzuza inshingano bafite.

Minisitiri Biruta wahoze ari Minisitiri w’Ibidukikije ni umwe mu bayobozi bashyizweho na Perezida Kagame ku wa 4 Ugushyingo 2019, agirwa Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’ubutwererane asimbuye Dr Sezibera Richard wari kuri uyu mwanya kuva ku wa 18 Ukwakira 2018.

Kuri uyu wa Kane tariki 7 Ugushyingo 2019, nibwo Dr Biruta yahawe ikaze ndetse yifurizwa imirimo myiza n’abakozi asanze muri iyi Minisiteri.

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane iharanira ko u Rwanda ruba igihugu gihagaze neza mu rwego rwa politiki n’ubukungu mu karere karangwa n’iterambere n’amahoro, ku mugabane ruherereyemo ndetse no ku Isi.

Ifite inshingano zo gushyiraho ingamba na gahunda zigamije gushyira mu bikorwa, gukurikirana no gusuzuma politiki y’ububanyi n’amahanga no kuyishimangira imbere no hanze y’igihugu.

Minisitiri Biruta wahawe inshingano zo kuyobora iyi Minisiteri yashimiye Dr Richard Sezibera asimbuye kuri uyu mwanya n’abakozi bakoranaga muri iyi Minisiteri ku bw’umuhate no kuba intangarugero mu kwagura umubano w’u Rwanda n’ibindi bihugu.

Yasabye kandi abakozi bose gukomeza imikoranire nk’ikipe kugira ngo babashe kuzuza inshingano no kujyana n’icyerekezo cy’igihugu.

Iterambere u Rwanda rugenda rugeraho ntiryasize ububanyi n’amahanga kuko burushaho gushinga imizi, ubu ibihugu byinshi bimaze kugira Ambasade mu Rwanda ndetse ibindi bifite ababihagarariye mu bundi buryo.

Imibare iheruka ya Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga igaragaza ko u Rwanda rufite rufite za ambasade 36 zikurikirana umubano warwo mu bihugu 147, mu Karere no mu Miryango mpuzamahanga. Hari kandi n’ibiro 37 bireberera inyungu z’u Rwanda mu bihugu 17 ku Isi.

Mu bubanyi n’amahanga bw’u Rwanda, ibihugu n’imiryango mpuzamahanga bifite Ambasade zifite icyicaro i Kigali ni 35.

Ibihugu 10 bifite i Kigali ibiro by’abahagarariye inyungu zabyo mu Rwanda birimo Centrafrique, Repubulika ya Czech, Ghana, u Butaliyani, Mexique, Norvège n’ibindi.

Uretse ibihugu, imiryango mpuzamahanga ikomeye irimo uw’Ubumwe bw’u Burayi (EU) n’indi ishamikiye kuri Loni nka UNDP, UNICEF, FAO cyangwa nka Banki y’Isi, Banki Nyafurika Itsura Amajyambere (AfDB) n’indi miryango, usanga iba ihagarariwe mu gihugu kugira ngo ibikorwa byabo byegere abo bigenewe.

Ibihugu 40 bifite ababihagarariye mu Rwanda ariko badafite icyicaro i Kigali, abenshi babarizwa muri Kenya na Uganda.

Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga, Dr Biruta Vincent yakiriwe n'Umunyamabanga Uhoraho muri Minaffet, Urujeni Bakuramutsa n'Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga, Olivier Nduhungirehe
Dr Biruta Vincent yagizwe Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga asimbuye Dr Sezibera Richard
Abakozi ba Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga bahaye ikaze Minisitiri Dr Biruta Vincent

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza