00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Dr Biruta yagiranye ibiganiro na Antony Blinken ku mutekano muke mu Burasirazubwa bwa RDC

Yanditswe na IGIHE
Kuya 15 Ugushyingo 2022 saa 12:19
Yasuwe :

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta na mugenzi we wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Antony Blinken, bagiranye ibiganiro byagarutse ku ntambara yo mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’icyakorwa kugira ngo umutekano wongere kugaruka muri aka karere.

Aba bombi bitabiriye inama y’ibihugu bikize ku isi ibera i Bali muri Indonesie.

Mu butumwa Umunyamabanga wa Amerika ushinzwe ububanyi n’amahanga, Antony Blinken, yanyujije kuri Twitter, yavuze ko mu byo yaganiriye na Dr Biruta, yasabye u Rwanda kugira icyo rukora mu guhosha iyi ntambara.

Yagize ati “Nagiranye ibiganiro byiza na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta ku witabiriye inama ya G20 ibera i Bali muri Indonesie. Nagaragaje impungenge Leta Zunze Ubumwe za Amerika ifite ku bw’imvururu zikomeje kuranga Akarere k’Uburasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kandi nasabye u Rwanda gutera intambwe ifatika yafasha mu guhosha umwuka mubi.”

Aya magambo asa n’ayo Blinken yavugiye i Kigali mu ruzinduko yahagiriye muri Kanama uyu mwaka nk’uko yabibwiye itangazamakuru nyuma yo kugirana ibiganiro na Perezida Kagame.

Ati “Nagaragaje ibibazo biduhangayikishije nka raporo zivuga ko u Rwanda rushyigikiye Umutwe wa M23 ndetse ko ingabo zarwo ziri muri RDC. Turabizi ko u Rwanda narwo ruhangayikishijwe n’umutekano warwo harimo n’ubufatanye bw’igisirikare cya Congo na FDLR.”

“Ubutumwa bwanjye ku bakuru b’ibihugu byombi, Tshisekedi na Perezida Kagame ni bumwe, ubufatanye ubwo ari bwo bwose buhawe imitwe yitwaje intwaro mu Burasirazuba bwa Congo bushyira mu kaga abaturage n’umutekano w’Akarere. Kandi buri gihugu mu Karere kigomba kubaha ubusugire bw’ikindi.”

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta, icyo gihe yavuze ko u Rwanda rushyigikiye ingamba zafashwe ku rwego rw’akarere zirimo ibiganiro bya Nairobi n’izindi zigamije umutekano n’ituze mu karere.

Ati “Twemeranyije ku kurandura imitwe yitwaje intwaro ikorera mu Burasirazuba bwa Congo irimo FDLR n’indi bikorana. Twagaragaje iyenyegezwa ry’imvugo z’urwango n’ingengabitekerezo ya Jenoside muri RDC n’impamvu ari ngombwa kubyamagana. Twongeye gusaba kandi iyubahirizwa ry’ubusugire bw’ibihugu byose mu karere.”

Kuri iyi nshuro, Dr Biruta yavuze ko ibiganiro na Blinken byagenze neza. Yashimangiye ko u Rwanda ruzakomeza kubahiriza gahunda z’ibiganiro bya Nairobi na Luanda zigamije kugarura amahoro n’umutekano mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo no gukorana n’impande zose bireba hashakwa igisubizo cy’ibi bibazo.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta na mugenzi we wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Antony Blinken, bagiranye ibiganiro

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .