00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Dr. Agnes Kalibata yahawe igihembo cy’indashyikirwa mu guteza imbere ibiribwa ku Isi

Yanditswe na Nshimiyimana Jean Baptiste
Kuya 17 October 2024 saa 03:17
Yasuwe :

Dr Kalibata Agnes usanzwe ari Umuyobozi w’Umuryango Nyafurika uharanira guteza imbere ubuhinzi (AGRA) yahawe igihembo cya Justus-von-Liebig for World Nutrition 2024, gihabwa umuntu wagize uruhare rukomeye mu bushakashatsi cyangwa ibikorwa bifasha abatuye Isi kurandura inzara.

Dr. Kalibata yahawe iki gihembo kuri uyu wa 16 Ukwakira 2024, ubwo hizihizwaga umunsi mpuzamahanga w’ibiribwa wizihirijwe muri Kaminuza ya Hohenheim mu Mujyi wa Stuttgart mu Budage.

Ni igihembo gihabwa abantu cyangwa ibigo byakoze ubushakashatsi mu bya siyansi ijyanye n’ubutaka, abahanze ibishya, tekinike cyangwa ibindi bikorwa bifasha abatuye Isi kwihaza mu biribwa, gufasha kubungabunga umwimerere w’ibidukikije n’ibindi.

Dr. Agnes Kalibata we ni Umuyobozi w’Umuryango Nyafurika uharanira guteza imbere ubuhinzi (AGRA).

Ni umwe mu bantu babaye abaminisitiri b’ubuhinzi b’icyitegererezo muri Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara. Kuva mu 2008 kugeza mu 2014 ubwo yari Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi mu Rwanda, ubukene bwagabanutseho 50% ahanini bitewe na politiki nziza y’ubuhinzi no kuzamura abahinzi bato.

Afite Impamyabumenyi y’Ikirenga (PhD) mu bijyanye n’udusimba duto (Entomology) yakuye muri Kaminuza ya Massachusetts mu mwaka wa 2005.

Yamaze imyaka igera ku icumi akora mu kigo gikora ubushakashatsi ku buhinzi, International Institute of Tropical Agriculture at the Kawanda Agricultural Research Institute gikorana na Kaminuza ya Makerere ndetse n’iya Massachusetts, avamo mu 2006 ajya muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi.

Mu 2018, yahawe Impamyabumenyi y’Ikirenga y’icyubahiro na Kaminuza ya Liège yo mu Bubiligi ku bw’imiyoborere ye idasanzwe.

Naho mu 2012 yahawe igihembo cyitwaga Yara Prize ubu cyahindutse Africa Food Prize gihabwa umuntu cyangwa ikigo kiri kuzana impinduka mu iterambere ry’ubuhinzi bwa Afurika.

Mu ntangiriro za 2019, Umuryango nyamerika wita ku bumenyi (National Academy for Sciences, NAS) wamuhaye umudali w’ishimwe kubera guteza imbere abaturage abinyujije mu buhinzi bugezweho ku mugabane wa Afurika.

Dr Kalibata yashimiwe uruhare rwe mu guteza imbere ibiribwa ku Isi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .