Dr. Agnes Binagwaho yashyizwe mu buyobozi bw’Umuryango Rockefeller Foundation

Yanditswe na Cyprien Niyomwungeri
Kuya 23 Ugushyingo 2019 saa 10:00
Yasuwe :
0 0

Dr. Agnes Binagwaho usanzwe ari Umuyobozi wa Kaminuza ya Global Health Equity mu Rwanda n’umunya-Nigeria Ndidi Okonkwo Nwuneli, uri mu bashinze umuryango wita ku buhinzi n’imirire, bashyizwe mu kanama ngishwanama k’Umuryango Rockefeller Foundation.

Ubwo hatangazwaga ko Dr. Binagwaho na Ndidi batangiye imirimo yabo kuwa 21 Ugushyingo 2019, Perezida w’aka kanama Richard D. Parsons, yavuze ko bishimishije kubagira muri aka kanama kuko ubunararibonye bwabo buzafasha umuryango kugera ku ntego zawo zo kuzamura abakeneye ubufasha kurusha abandi ku Isi.

Ati “Ubunararibonye bwabo bwimbitse mu iterambere mpuzamahanga ndetse n’umuhate wabo w’indashyikirwa mu kuzamura imibereho y’abaturage bizaba agaciro kadasanzwe mu muryango”.

Yakomeje avuga ko Dr Binagwaho na Ndidi berekanye kandi bazirikanwa ku murava wabo n’ubuyobozi mu bijyanye n’ubuzima ndetse n’ubuhinzi, ari nabyo Rockefeller Foundation, yibandaho.

Rockefeller ni umuryango w’abagiraneza ukorera i New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, utera inkunga ibikorwa byo guhanga udushya mu buzima, mu buhinzi, ikoranabuhanga, ubugeni na siyansi, ukaba ari umwe mu miryango idaharanira inyungu ikomeye cyane ku Isi.

Perezida wa Rockefeller Foundation Dr. Rajiv J. Shah, yavuze ko Dr Binagwaho, yagize uruhare mu mpinduka z’urwego rw’ubuzima mu Rwanda ubwo yari muri guverinoma, kandi akaba ari umuyobozi w’ingenzi mu rwego rw’ubuzima ku Isi.

Dr Binagwaho yavuze ko asanzwe ashima cyane ibikorwa bya Rockefeller Foundation kandi yishimiye kuba umwe mu kanama ngishwanama kawo.

Ati “Ibikorwa by’umuryango byambutse imipaka mishya by’umwihariko mu kubaha ubuzima na siyansi, gukomeza gukora ku buzima bwa benshi ku Isi kandi niteguye gufasha mu gukomeza uwo murimo”.

Mu mwaka wa 2015, Umushinga ‘Inshuti mu buzima’ (Partners In Health) mu Rwanda, watangije Kaminuza Mpuzamahanga, UGHE, izajya itanga impamyabumenyi z’icyiciro cya gatatu (Master of science in global health delivery/MGHD). Dr Binagwaho ayibera umuyobozi kuva mu 2017.

Dr Binagwaho yari usanzwe ari umwarimu muri iyi kaminuza, azwi ku rwego rw’isi nk’umuganga w’abana, ariko wanagize uruhare rukomeye mu rwego rw’ubuzima mu Rwanda mu nzego zitandukanye, harimo n’imyaka itanu yari Minisitiri w’Ubuzima, umwanya yavuyeho muri Nyakanga 2016.

Kuva mu 2002-2016, yakoze mu nzego zitandukanye z’ubuzima mu Rwanda, zirimo Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya virusi itera Sida, anaba Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubuzima.

Uretse ibyo, Dr Binagwaho ni umwarimu muri Geisel School of Medicine i Dartmouth muri Leta zunze Ubumwe za Amerika.

Mu 2015 Dr. Agnes Binagwaho yahawe igihembo kubera umuhate yagaragaje mu kugabanya imfu z’abana. Abana bapfa bavuka mu Rwanda bavuye ku bana 107 ku 1000 bagera ku bana 32 ku 1000.

Yanahawe igihembo ‘Roux Prize’ kubera uruhare yagize mu guhindura ubuzima akoresheje ibipimo ngenderwaho, igihembo cyari gifite agaciro k’ibihumbi 100 by’amadolari ya Amerika.

Uretse Dr Binagwaho washyizwe mu buyobozi bwa Rockefeller Foundation, asanzemo undi munyarwanda Dr Donald Kaberuka, washyizwemo mu 2015. Ni ukuvuga ko muri aka kanama k’abantu 14 harimo abanyarwanda babiri.

Akanama ngishwanama ka Rockefeller Foundation gafite inshingano zo kureberera porogaramu z’umuryango, ingamba zo gutera inkunga, ingengo y’imari, umutungo ukoreshwa, politiki zikwiye, gahunda z’ishoramari n’aho kurikora ndetse n’imikorere yabyo.

Dr Binagwaho yashyizwe mu kanama ngishwanama ka Rockefeller Foundation

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .