Dosiye zisaga 120 z’abanyarwanda bakorewe icuruzwa ry’abantu zakiriwe mu myaka itatu

Yanditswe na Evariste Nsengimana
Kuya 29 Ukwakira 2019 saa 12:36
Yasuwe :
0 0

Minisiteri y’Ubutabera (Minijust) igaragaza ko ikomeje gukaza ingamba zo gukurikirana no kugarura abanyarwanda bajyanwa gucuruzwa hirya no hino ku Isi aho mu myaka itatu ishize hakiriye Dosiye zisaga 120, abantu 42 bari bajyanywe gucuruzwa bagarurwa mu Rwanda.

Iyi mibare yatangajwe n’Umunyamabanga wa Leta muri Minijust, ushinzwe Itegeko Nshinga n’andi mategeko, Uwizeyimana Evode, kuri uyu wa Mbere ubwo yaganiraga na Komisiyo y’Ubumwe bw’Abanyarwanda, Uburenganzira bwa Muntu no Kurwanya Jenoside mu Nteko Ishinga Amategeko.

Impande zombi zaganiraga ku bibazo byagaragaye ubwo Komisiyo yasesenguraga itegeko ryerekeye kurengera umwana n’itegeko ryerekeye gukumira, kurwanya no guhana icuruzwa ry’abantu no gushakira inyungu mu bandi.

Perezida w’iyi komisiyo yavuze ko nubwo iryo tegeko ryashyizweho hari iteka ryihariye rigena ubufasha buhabwa uwahohotewe ashowe mu icuruzwa ry’abantu ritarajyaho kandi rigomba gushyirwaho mu mezi abiri itegeko ritangajwe mu igazeti ya leta, bigatera impungenge z’uko hari abatabubona.

Atanga ishusho y’icuruzwa ry’abantu mu Rwanda, Minisitiri Uwizeyimana yavuze ko mu 2017 hakiriwe dosiye 42, mu 2018 hakirwa 49 naho kugera mu Ukwakira 2019 hamaze kwakirwa 38.

Uwizeyimana yavuze ko Guverinoma ikomeje gushyiramo imbaraga mu gukumira icyo cyaha no kugaruza aboherejwe gucuruzwa hirya no hino mu bihugu aho mu 2018 hagarujwe 19 naho mu 2019 hamaze kugaruzwa 25.

Ati “Abantu bakunze gukorerwa icuruzwa ry’abantu bagizwe ahanini n’urubyiruko rwiganjemo ab’igitsina gore kuko ijanisha ritwereka ko urubyiruko rurenga 80%.”

Uwizeyimana yavuze ko gukumira iki cyaha hakiri imbogamizi aho usanga gihora gihindura isura buri minsi, ruswa mu bihugu bakirwamo, kuba abakora ubwo bucuruzi ari abaherwe barusha amafaranga na za guverinoma n’ibindi.

Ati “Abakora iki cyaha bagira amayeri menshi aho bagenda biyegereza uwo bashaka kujya kugurisha, bigakorwa cyane hifashishijwe imbuga nkoranyambaga, za Whatsapp, Facebook cyangwa amaso ku maso, aho bizeza ibitangaza ugiye guhohoterwa birimo kumushakira akazi, amashuri n’ibindi.”

Yavuze ko akenshi abanyarwanda bajyanwa gucuruzwa banyuzwa mu Majyaruguru no mu Burasirazuba, bakaruhukirizwa mu bihugu birimo Uganda na Kenya, aho bahita bamburwa ibyangombwa basanganywe bagahabwa ibindi bishya bituma kuzabakurikirana bigorana.

Nyuma yo guhabwa ibyangombwa bahita boherezwa mu bihugu birimo ibyo muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu ariko icyacurujwemo abanyarwanda benshi ni Kuwait.

Uwizeyimana yavuze ko Guverinoma ikomeje gushyira imbaraga mu gukumira iki cyaha no kugaruza aboherejwe gucuruzwa hirya no hino mu bihugu
Bamwe mu bagize Komisiyo bari kumva ibisobanuro bya Evode Uwizeyimana ku bijyanye n'itegeko ryerekeye kurengera umwana n'itegeko ryerekeye gukumira, kurwanya no guhana icuruzwa ry'abantu no gushakira inyungu mu bandi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .