Umuvugizi w’Ubushinjacyaha, Nkusi Faustin, ubwo yari mu Kiganiro Isesenguramakuru cya Radio Rwanda yagaragaje ko uko imyaka igenda ishira, ibyaha n’amadosiye bigenda byiyongera aho nibura mu myaka itanu n’amezi umunini bishize ni ukuvuga kuva muri 2019 kugera muri Werurwe 2023, hamaze kwinjira amadosiye arenga ibihumbi 457.
Nkusi yagaragaje ko mu byaha byiganje muri sosiyete nyarwanda ibiza ku isonga ari ubujura bworohereje, aho Ubushinjacyaha bwakiriye amadosiye arenga 133, mu gihe gukubita no gukomeretsa hakiriwe amadosiye ibihumbi 110.
Ati “Ibi byaha iyo ubirebye usanga bikorwa n’urubyiruko, ni abantu bari hagati y’imyaka 18 kugeza kuri 40. Ugasanga ni ikibazo gikomeye, abantu baza kubiraba ku buryo bwagutse kuko biraza kuba ikibazo ku gihugu.”
Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, Dr Murangira B. Thierry yagaragaje ko ukwiyongera kw’amadosiye y’abakurikiranweho ibyaha guturuka ku mbaraga zashyizwe mu rwego rwo gutahura ibyaha.
Ati “RIB ishyirwaho yahawe inshingano eshatu; gukumira ibyaha, kubitahura no kubigenza. Mbere bikiri CID nabo bari bafite inshingano nk’izo ariko bakabifatanya no gucunga umutekano. Ikindi abakozi RIB ifite batandukanye n’abariho mbere. Ingufu zikubye inshuro eshatu, umugenzacyaha abyuka atahura ibyaha byahishwe, abakurikiranwe bakanafatwa ndetse bakanafungwa.”
Yakomeje ati “Ni ukuvuga ngo hari ibyaha bimwe bitabashaga gutahurwa ubu udashobora guhisha. Ikindi cyaje ni iterambere n’ikoranabuhanga ryazanye ibindi byaha bishya. Hari ibyaha bimwe byadutse kubera iterambere, iyo byadutse gutyo itegeko rihari ribihana hakaba n’urwego rushinzwe kubitahura ababifatirwamo bagakurikiranwa birumvikana ko imibare yiyongera.”
Yavuze ko kandi uko hatangwa serivisi nziza abazisaba biyongera bityo ko nabyo bishobora gufatwa nk’impamvu yo gutuma amadosiye yiyongera mu nkiko kubera ko abantu basigaye baratinyutse, bakamenya uburenganzira bwabo ku buryo batinyuka gutanga ibirego.
Dr. Murangira B. Thierry yagaragaje ko RIB abantu ikurikirana bafunzwe batarenga 25% by’abo iba ikurikiranaho icyaha.
Ku rundi ruhande ariko Ubushinjacyaha na bwo bugaragaza ko nibura dosiye 48% z’abaregwa mu nkiko bakurikiranwa badafunzwe.
Umugenzuzi w’Inkiko, Nzamuye Jean Marie Vianney, yagaragaje ko ubwinshi bw’imanza bwinjira mu nkiko butuma ibirarane byiyongera kuko usanga mu nkiko zitandukanye hakirimo nk’imanza zo mu 2020 zitaraburanishwa.
Ati “Ni ikibazo gishishikaje inzego z’ubutabera ngo harebwe icyakorwa, birimo kumvikana, ubwumvikane hagati y’uwakoze icyaha n’uwakorewe icyaha kuko iyo bigenze bityo bituma urubanza rudakururukana ngo rube rurerure. Hari ingamba zitandukanye zashyizweho ariko bitaragera ku kibazo ngo gikemuke bitewe n’uburemere bwacyo.”
Ubushinjacya bugaragaza ko mu rwego rw’ubwumvikane bushingiye ku kwemera icyaha hagati y’uwagikoze n’Ubushinjacyaha buzwi nka Plea Bargaining hamaze gukemurwa nibura imanza 8,618 guhera mu 2020.
Hari n’ubundi buryo bwashyizweho bw’ubuhuza bukomeje kwigishwa ngo abantu babuyoboke kuko bushobora gufasha mu gutanga ibisubizo ku butabera bwihuse.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!