00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Dore uko wasaba indishyi ku mpanuka yakozwe n’ikinyabiziga kitamenyekanye

Yanditswe na Léonidas Muhire
Kuya 21 August 2024 saa 04:13
Yasuwe :

Hari ubwo ukora impanuka, utwaye ikinyabiziga cyabigizemo uruhare agahita agenda akabura burundu, bikarangira usigaye amara masa, rimwe na rimwe ukanabura uko wasaba indishyi ku byangiritse.

Ubusanzwe iyo impanuka ibaye ikozwe n’ikinyabiziga kuko akenshi biba bifite ubwishingizi, ni bwo bwishyura indishyi ku byangiritse cyangwa ku bitabye Imana. N’iyo ikinyabiziga kitari mu bwishingizi, uwari ugitwaye arakurikiranwa akaryozwa ibijyanye n’iyo mpanuka. Gusa iyo uwateje impanuka atamenyekanye, biragora gusaba indishyi.

Aha ni ho Ikigega Cyihariye cy’Ingoboka (Special Guarantee Fund) gifatira inshingano zo gutanga izo ndishyi kuri aba bantu baba badafite ahandi ho kubariza nyamara bahahuriye n’igihombo cyangwa kubura abantu kandi bitabaturutseho.

Iki Kigega Cy’Ingoboka ni ikigo cya Leta gikora mu rwego rw’ubwishingizi, gifite inshingano zo gutanga indishyi ku mpanuka zatejwe n’ibinyabiziga bifite moteri bigendera ku butaka, igihe nta bwishingizi bifite cyangwa bitashoboye kumenyekana. Iki kigega gitanga kandi indishyi ku bantu bari ku butaka bw’u Rwanda bahohotewe n’inyamaswa z’agasozi ziba muri parike cyangwa ahandi hantu hakomye.

Uko uwangirijwe yaka indishyi

Indishyi zitangwa ku wangirijwe n’ikinyabiziga iyo icyo kinyabiziga kitashoboye kumenyekana cyangwa cyakoze impanuka cyambuwe cyangwa cyibwe nyiracyo.

Uwakomerekejwe na kimwe muri ibyo binyabiziga ushaka kugobokwa n’iki kigega asabwa guhita abimenyesha Station ya Polisi yegereye aho yakoreye impanuka bitarenze iminsi irindwi, gusa agomba kuba yarahise abimenyesha Polisi impanuka ikiba.

Ibyo bishobora gukorwa n’uwakomerekejwe ariko yaba atabishoboye bigakorwa n’abo mu muryango we cyangwa umuntu wese wabibonye washobora kubikora.

Nyuma yo kubimenyesha Polisi, ushaka kugobokwa n’iki kigega akurikizaho kubimesha ubuyobozi bwacyo aho gikorera cyangwa akaboherereza ubutumwa bwanditse bwo kubamenyesha ibyabaye akeneyemo ingoboka mu gihe kitarenze imyaka ibiri impanuka ibaye.

Iyo ibyo byose birangiye, usaba indishyi yandikira iki kigega ibaruwa isaba kugobokwa akongeraho inyandikomvugo ikorwa na Polisi igararaza uburyo impanuka yagenze, inyandiko ya muganga igaragaza ibikomere byatewe n’impanuka ndetse n’inyandikomvugo z’abatangabuhamya babibonye n’ibindi byangombwa bitanga amakuru amwerekeye.

Ibyo byangombwa abijyana aho iki kigega gikorera cyangwa akohereza ubutumwa bikubiyemo, byamara gusuzumwa neza akazahabwa indishyi.

Mu gihe uwakabaye yaka indishyi yahitanywe n’impanuka, abavandimwe be, ababyeyi, abana cyangwa uwo bashakanye niba yari amufite, bashobora kubikurikirana noneho mu byangombwa batanga bakongeraho icyemezo cy’uko usabirwa indishyi yapfuye n’ibindi bigaragaza amakuru ye.

Iyo nzira ni na yo ikoreshwa n’ukeneye indishyi z’imitungo yangirikiye mu mpanuka gusa we mu byangombwa asabwa, yongeraho inyandiko y’igenagaciro k’ibyangiritse n’igaragaza ko ibintu byangiritse ari ibye koko.

Iki kigega kandi kigoboka abangirijwe n’inyamaswa aho usaba indishyi iyo yonewe n’inyamaswa yo muri pariki cyangwa ahandi hakomye asabwa kubimenyesha inzego z’ubuyobozi mu gihe kitarenze iminsi irindwi bibaye. Asabwa kandi kubimenyesha Ikigega Cyihariye cy’Ingoboka mu gihe cyitarenze amezi abiri yonewe n’inyamaswa.

Mu gihe usaba indishyi ari we wakomerekejwe n’inyamaswa cyangwa uwo mu muryango w’uwishwe na we asabwa kubimeyesha ubuyobozi mu gihe kitarenze iminsi irindwi bibaye ndetse akabimenyesha n’Ikigega Cyihariye cy’ingoboka mu gihe kitarenze imyaka ibiri bibaye.

Iyo ibyo birangiye usaba indishyi z’ubwone yandikira iki kigega ibaruwa ibisaba iherekejwe n’ibindi byangombwa by’amakuru amwerekeye ndetse n’izindi nyandiko zerekeye ibyo yonewe n’inyamaswa.

N’uwakomerejwe n’inyamaswa usaba indishyi cyangwa uwo mu muryango w’uwahitanywe na yo na we yandikira iki kigega ibaruwa ibisaba akongeraho ibindi bya ngombwa by’ubumuga yatewe cyangwa icy’uko uwo asabira yapfuye n’ibindi bishyikirizwa iki kigega byamara gusuzumwa indishyi zigatangwa.

Ikigega Cyihariye cy’Ingoboka gikorera mu Karere ka Gasabo ku Gisimenti mu nyubako ya Higiro House.

Ikigega Cyihariye cy’Ingoboka gishobora kugufasha kubona ingoboka mu gihe wakoze impanuka, uwayiteje akabura

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .