00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Donatille Mukabalisa yagaragaje ibyuho bikibangamiye imibereho myiza y’abatuye Commonwealth

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 21 June 2022 saa 11:35
Yasuwe :

Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, umutwe w’Abadepite yagaragaje ko hakiri ibyuho bibangamiye abasaga miliyari 2.5 bagize Umuryango wa Commonwealth, asaba imbaraga za buri wese mu kubishakira ibisubizo.

Yabitangaje kuri uyu wa Kabiri tariki 21 Kamena 2022 ubwo yafunguraga ku mugaragaro inama izwi nka People’s Forum iri kuba mu gihe u Rwanda rwakira inama ihuza abakuru b’ibihugu na za Guverinoma zigize Commonwealth (CHOGM).

Muri People’s Forum izasozwa kuri uyu wa Gatatu, hari kuganirirwamo uruhare rw’imiryango itegamiye kuri Leta mu gukemura ibibazo byugarije abatuye Isi.

Mukabalisa yavuze ko iyi nama ikwiriye kuba umwanya wo kuganiriramo “ibitekerezo biteza imbere uburinganire, ubutabera, no kudaheza mu muryango wa Commonwealth by’umwihariko abatagira kivurira.”

Hashize imyaka ibiri n’igice isi ihanganye n’icyorezo cya Covid-19 kimaze guhitana abasaga miliyoni esheshatu, mu gihe ubukungu bw’ibihugu hafi ya byose bwasubiye inyuma ariko bishyira ubuzima bw’abaturage mu kaga.

Mukabalisa yavuze ko icyorezo cya Covid-19 cyagaragaje ibyuho biri mu nzego z’ubuvuzi mu muryango wa Commonwealth.

Ati “Icyorezo cya Covid-19 cyagaragaje ibibazo biri mu nzego zacu z’imiyoborere mu gusubiza ibibazo abaturage bafite. Cyagaragaje ubusumbane mu banyamuryango ba Commonwealth mu kugera ku nkingo n’ibindi bikoresho byari bikenewe mu guhangana n’iki cyorezo.”

Yakomeje agira ati “Iyi nama ni umwanya ku miryango itegamiye kuri Leta n’abandi bafatanyabikorwa, wo kuganira ku mpamvu yatumye habaho ubu busumbane n’uburyo twarushaho kunoza ibyo dukora.”

Kuri ubu Afurika iri kuri 17% mu gukingira Covid-19 mu gihe byinshi mu bihugu byateye imbere ho ikigero kirenze 80%.

Mukabalisa yagarutse kandi ku bibazo by’imihindagurikire y’ibihe, biri kugira ingaruka ku baturage kandi bigizwemo uruhare n’ibikorwa bya muntu, by’umwihariko ingamba zifatwa zititaye ku hazaza h’abatuye Isi.

Ati “Umubumbe wacu ubangamiwe cyane n’imyitwarire yacu n’imyanzuro dufata buri munsi. Ubuzima bw’ibirwa bito n’ibihugu bikiri mu nzira y’amajyambere biri mu kaga. Ubuhinzi n’ubworozi buri kugirwaho ingaruka bigateza inzara n’ibindi bijyana nayo nk’amakimbirane n’ubuhunzi. Ndizera ko hano tuzahaganirira ibisubizo kuri ibi bibazo bijyanye n’ibidukikije.”

Umuyobozi Mukuru w’Umuryango Commonwealth Foundation, Dr. Anne T. Gallagher, yavuze ko ibyemezo bizafatirwa muri iyi nama bikwiriye kuba ari ibisubiza ibibazo byugarije abaturage kuko nta mwanya wo gutegereza ugihari.

Ati “Isi irambiwe gutegereza ko duhindura imigirire yacu ishaje. Ukwiyemeza gushya guhuriweho mu gushyiraho imiyoborere idaheza kandi ibazwa ibyo ishinzwe, nibwo burinzi bwonyine busigaye ku bibazo bitwugarije bishaka gushwanyaguza ituze ryacu, bikaburizamo ejo hazaza h’umubumbe wacu.”

Iyi nama yitabiriwe n’inzobere zitandukanye mu buvuzi, imiyoborere, ibidukikije, abikorera, imiryango itegamiye kuri Leta, abashinzwe igenamigambi n’abandi.

Mukabalisa yavuze ko icyorezo cya Covid-19 cyagaragaje ibyuho biri mu nzego z’ubuvuzi mu muryango wa Commonwealth
Umuyobozi Mukuru w’Umuryango Commonwealth Foundation, Dr Anne T. Gallagher, yavuze ko ibyemezo bizafatirwa muri iyi nama bikwiriye kuba ari ibisubiza ibibazo byugarije abaturage kuko nta mwanya wo gutegereza ugihari
Ni inama yitabiriwe n'abantu batandukanye bo mu bihugu bigize Commonwealth
Abo mu nzego zifata ibyemezo, abikorera na sosiyete sivile bitabiriye iyi nama izamara iminsi ibiri
Hagaragajwe ko hakiri ibyuho n'ubusumbane mu iterambere ry'abatuye Commonwealth
Minisitiri w'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'Inshingano Mboneragihugu, Dr Bizimana Jean Damascene (iburyo) ni umwe mu bitabiriye
Minisitiri Bizimana akurikiranye iyi nama yiga ku bibazo byugarije abatuye Commonwealth
Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney akurikiranye imigendekere y'iyi nama
Abitabiriye biyemeje gufatanyiriza hamwe mu gushakira ibisubizo ibibazo byugarije abatuye Commonwealth

Amafoto: Yuhi Augustin


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .