Ni nyuma y’igihe kinini yari amaze atumvikana aho yavuze ko yari mu bikorwa by’umuziki we bitandukanye, birimo gusubiramo indirimbo ze zakunzwe kera ndetse n’umushinga wa album ye ya kane.
Ati "Maze iminsi mpugiye mu bikorwa bitandukanye by’umuziki. Nabanje gusubiramo izi ndirimbo za kera gusa ntibyahagaritse umushinga wa Album nshya yanjye ya kane ndi gutegura, ahubwo njye n’itsinda rimfasha mu murimo w’Imana twifuje kubanza gusubiza ibyifuzo by’abantu bahoraga badusaba izi ndirimbo za kera ariko natwe tugasanga ntazo dufite.”
Iyi album y’uyu muhanzi nshya yavuze ko izaba igizwe n’indirimbo zirindwi aho zose yazikoze mu buryo bwa ‘Live Recording’. Ashimwe kandi atangaza ko ateganya kuyimurikira abakunzi be mu mwaka utaha.
Ati “Ni album twakoze mu buryo bwa ‘Live Recording’. Nimara guha abantu indirimbo zose za kera, nzabaha inshya kuri album yanjye ya kane nise ‘Nzabana Nawe’. Nteganya ko mu mwaka utaha muri Kamena, nzakora igitaramo cyo kumurika iyi album.”
Iyi album ya kane y’uyu muhanzi izaba ije nyuma y’iyo yise ‘Ari kumwe natwe’ yakoze mu 2010, Iyitwa ‘Umubavu’ yasohotse mu 2013 n’iyo yise ‘Urufatiro’ iheruka.
Uyu muhanzi avuga ko izi ndirimbo ze za kera yasubiyemo, yabikoze kubera y’uko mu gihe yazikoraga nta bumenyi abahanzi benshi bari bafite bwo kuzishyira ku mbuga zicuruza umuziki n’iziwukwirakwiza zifashishwa uyu munsi nka YouTube, Sportify, Apple Music n’izindi.
Avuga ko hari shene yifashishwaga n’abahanzi hafi ya bose mu Rwanda, ariko ikaza gukurwaho ku buryo ibihangano by’abahanzi bamwe nawe arimo byabigendeyemo.
Ati “Muri uyu mushinga wo kugarura izi ndirimbo zanjye zari zarabuze, reka mare abantu impungenge y’uko mu kuzitunganya turi kwigengesera kuri buri kimwe cyose kugira ngo indirimbo igumane umwimerere. Ibi bizafasha uwayikunze kera gukomeza kuyisangamo nk’uko yari imeze.”
Dominic Ashimwe n’itsinda rimufasha bashyize hanze indirimbo ya mbere kuri izi ndirimbo ze za kera, aho bahereye ku yitwa “Nemerewe Kwinjira” iri kuri album ya mbere yahereyeho akora umuziki.
Reba Nemerewe Kwinjira ya Dominic Ashimwe yasubiwemo
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!