DJ Miller yitabye Imana azize uburwayi

Yanditswe na IGIHE
Kuya 5 Mata 2020 saa 01:18
Yasuwe :
0 0

Karuranga Virgile wamenyekanye nka DJ Miller yitabye Imana kuri iki Cyumweru azize uburwayi nyuma y’iminsi mike ashyizwe mu bitaro by’Umwami Faisal nyuma yo kugaragaza ibimenyetso by’indwara ya ‘Stroke’.

DJ Toxxyk babanaga muri Dream Team DJs yabwiye IGIHE ko uyu mugenzi wabo yari amaze iminsi arwaye ati”Nibyo yitabye Imana ubu mukanya gato gashize, yari amaze iminsi ari kwa muganga.”

Amakuru ava mu nshuti ze za hafi avuga ko mu ntangiriro z’iki cyumweru aribwo yashyizwe mu Bitaro byitiriwe Umwami Faisal nyuma yo kugira ibimenyetso by’indwara ya stroke itera guturika kw’imitsi y’ubwonko.

DJ Miller wari ufite imyaka 29, yatangiye uyu mwuga wo kuvanga imiziki mu 2012 atojwe na DJ Karim bahuriye mu itsinda rya Dream Team DJs.

Yacuranze mu bitaramo bitandukanye bya Rock Events bikunze kuba harasirwamo ibishashi bitangiza umwaka, muri Waka Warrior Race 2015, mu birori byo Kwita Izina mu 2015, n’ibitaramo bya New Years’ Vibes. Yibukirwa cyane ku gucurangira Sauti Sol ubwo bari mu rugendo rwa album yabo ya ‘Live and Die in Africa’ mu 2016, yanacuranze mu birori bya Jameson Connects Rwanda Party.

Ni umwe mu bavanga imiziki wari umaze kwandika izina rikomeye aho yanakoranaga n’abahanzi b’ingeri zose mu ndirimbo zitandukanye. Yakoranye na Butera Knowless, Dream Boys na Riderman indirimbo yitwa “Iri Joro ni Bae”.

Yakoranye kandi na Social Mulla mu ndirimbo yitwa Stamina, Un Million c’est Quoi na Peace ndetse na Belle yahuriyemo na Peace na Urban Boys.

Mu mwaka ushize yari yashyingiranywe na Hope Nigihozo ndetse mu Ukuboza bibaruka imfura y’umukobwa bise “Shani”.

Urupfu rwa DJ Miller rwababaje abantu benshi

Tariki ya 28 Kamena 2019 nibwo DJ Miller yakoze ubukwe mu muhango wabereye i Kinyinya mu busitani bwa Ineza Garden
DJ Miller niwe wari warashinze itsinda rya Dream DJs yabanagamo n'abarimo DJ Marnaud
DJ Miller (iburyo) yari umwe mu ba DJ bamaze kwandika izina rikomeye mu gihugu
DJ Miller yari azwiho kuba umusore ukunze gutera urwenya
Dj Miller yari aherutse kwifashisha Urban Boyz na Peace Jolis mu ndirimbo ye yise 'Belle'
DJ Miller asize umugore n'umwana w'umukobwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .