00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

DJ Marnaud yahawe kwamamaza Heineken

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 29 June 2022 saa 07:21
Yasuwe :

Mugisha Gatera Arnaud wamamaye mu kuvanga imiziki nka DJ Marnaud yasinye amasezerano yo kwamamaza ikinyobwa gisembuye cya Heineken.

Ni amasezerano uyu musore yasinye kuri uyu wa Kabiri tariki 28 Kamena 2022. Ntabwo ibikubiye mu masezerano byigeze bitangazwa byaba igihe azamara yamamaza iki kinyobwa cyangwa amafaranga yishyuwe.

Umuyobozi ushinzwe Iyamamazabikorwa muri Bralirwa isigaye yenga iki kinyobwa cya Heineken, Gatabazi Martine, yavuze ko bahisemo DJ Marnaud kuko yari ahuje n’umuntu bashakaga gukoresha mu bikorwa byo ku cyamamaza.

Ati “Turi hano kugirana amasezerano na DJ Marnaud yo kwamamaza Heineken. Kugira ngo tumutoranye, twashakaga umuntu uzahuza na Heineken n’abantu, tubona yabibasha cyane. Turamwakiriye mu muryango, kandi twizeye ko azadufasha gukomeza gushimisha abantu.”

Yakomeje avuga ko uyu musore bamuziho ubuhanga mu kuvanga imiziki no kugira abantu benshi bamukurikira bityo gukorana nawe ari ingirakamaro kuri bo.

DJ Marnaud mu ijambo rye yashimiye cyane Blarirwa kuba bamuhisemo, abizeza kuzakora icyo baje bamwifuzaho.

Ati “Nishimiye kuba ngiye gukorana na Heiken mureke umukino utangire. Nizeye kuzagera ku byo baje banyifuzaho. Heineken ni ikinyobwa cyiza abasanzwe bankurikira nziko bakunda.”

Yavuze ko hari uburyo bwinshi azakoresha kugira ngo abakunzi bakomeza kwizihirwa Heineken burimo ibitaramo ategura, imbuga nkoranyambaga n’ibindi bitandukanye.

Amateka ya Heineken yahereye mu 1864, ubwo umusore wari ufite imyaka 22 Gerard Adriaan Heineken yaguraga urwengero rwa De Hooiberg mu Mujyi wa Amsterdam, abona ko hari impinduka zikenewe ngo rurusheho gutanga umusaruro ufatika.

Mu 1886 urwo ruganda rwaje gushinga laboratwari yagombaga kuvumbura umusemburo wo gukoresha muri Heineken, ruha akazi Dr Hartog Elion wari umunyeshuri mu bijyanye n’Ubutabire ukomoka mu Bufaransa, Louis Pasteur, ngo abe ariwe uyikurira.

Baje gufatanya maze muri uwo mwaka bagera ku musemburo wa A-yeast na D-yeast, bahita batangira gukoresha A-yeast muri Heineken ari nawo musemburo urwo ruganda ruvuga ko inzoga yarwo ikesha impumuro n’uburyohe budasanzwe.

Uruganda rwa Heineken rugaragaza ko mu 1989 iyo nzoga yahise yegukana umudali wa Zahabu mu imurikagurisha ryabereye i Paris. Iyo nzoga igizwe n’ibintu bitatu, ingano za sayiri (barley), igihingwa kizwi nka hops n’amazi.

Heineken icuruzwa mu bihugu byinshi ku Isi. Uruganda ruyenga rwohereza ku isoko ibinyobwa biri mu mamiliyoni menshi buri munsi.

Kuva mu 1971 Bralirwa Plc yo mu Rwanda yashinzwe mu 1957, yabaye Ishami rya Heineken Group iyifitemo imigabane 75% mu gihe 25% ari iy’abanyamigabane.

DJ Marnaud yasinye amasezerano yo kwamamaza Heineken
DJ Marnaud ubwo yakirwaga mu muryango wa Heineken
Akanyamuneza kari kose
Marnaud yatoranijwe kubera umubare munini w'abakunzi afite
Bati tugiye kujya dusangira ibyiza bya Heineken
DJ Marnaud agiye kujya yamamaza Heineken

Amafoto: Nezerwa Salomon


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .