00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Diyosezi Gatolika ya Butare yatangiye gutiza abaturage ubutaka ngo bubyazwe umusaruro

Yanditswe na Theodomire Munyengabe
Kuya 29 September 2024 saa 10:19
Yasuwe :

Umushumba wa Kiliziya Gatolika, Diyosezi ya Butare, Musenyeri Filipo Rukamba, yatangije gahunda y’ubufatanye n’abaturage muri iyi diyosezi yiswe ’Tujyanemo’ igamije guhuriza hamwe abaturage bakennye bagatizwa ubutaka bwo guhinga, noneho Kiliziya ikabaha imbuto n’abagoronome babagira inama, mu gusarura bakazagabana umusaruro.

Ni igikorwa cyatangirijwe mu muganda rusange wo ku wa 28 Nzeri 2024, mu Karere ka Gisagara, Umurenge wa Save, mu butaka bwa Paruwasi ya Save bungana na hegitari 20.

Bitenganyijwe ko muri iyi gahunda iyi Diyosezi izatanga hegitari zisaga 300 muri paruwasi zitandukanye.

Musenyeri Filipo Rukamba wari witabiriye uyu muganda, yavuze ko nka Diyosezi barebye uburyo hari ikibazo cy’ibiribwa hirya no hino, bakanabona n’amasambu ya Kiliziya ahari adakoreshwa uko bikwiye, biyemeza kuyabyaza umusaruro.

Ati “Hari hasanzweho uburyo butanoze aho abaturage bazaga bakatisha bagahinga, buri umwe ku giti cye, agatanga icyatamurima cya Diyosezi. Ubu twahisemo uburyo bwa ‘Tujyanemo’, aho tunabaha imirima, imbuto y’indobanure n’abagoronome.’’

Musenyeri Rukamba yakomeje avuga ko gahunda itangiriye i Save kuri hagitari zisaga 20, bagiye guhingana n’imiryango 150 ihatuye, bakazatanga imbaraga zabo mu buhinzi, bakagabana umusaruro uvuyemo.

Yakomeje avuga ko yizeye ko iyi gahunda izongera umusaruro kuko buzaba ari ubuhinzi bugenzurwa n’abagoronome babizi kandi babishyizeho umutima, bikazatanga umusanzu mu kugabanya ikibazo cy’ibiribwa bike.
Umuyobozi w’Akarere ka Gisagara wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Dusabe Denise, yavuze ko iyi gahunda ari nziza.

Ati “Twashimye iyi gahunda Kiliziya yatekereje ikanayiha izina ryiza rya ‘Tujyanemo’. Ibi bigiye kudufasha muri gahunda dufite nk’igihugu yo gukura abaturage mu bukene, kuko ubutaka bugiye guhurizwa hamwe muri paruwasi zitandukanye, buzahabwa ba baturage turi guherekeza muri ya gahunda yo kwikura mu bukene.’’

Visi Meya Dusabe yakomeje avuga ko ibi bizatuma abo baturage bongera ubushobozi mu miryango yabo, bityo nabo bagatera imbere.

Yaboneyeho no gusaba andi madini n’amatorero yaba afite ubutaka bushobora guhuzwa bukaba bwatizwa abaturage batishoboye, gutera ikirenge mu cya Kiliziya bakabuha ababukoreramo.

Bamwe mu baturage batangijweho iyi gahunda, bavuze ko ari amahirwe akomeye bahawe batazatesha agaciro, bakaba bagiye kubyubakiraho biteza imbere.

Muri iyi gahunda, abaturage bazajya bahabwa imbuto z’indobanure zizatanga umusaruro uhagije, bagenzurwe n’abagoronome bahembwa na Kiliziya, kandi hibandwe cyane ku rubyiruko mu bikorwa by’ubuhinzi kugira ngo rukoreshe imbaraga rufite.

Biteganyijwe ko muri Diyosezi yose hazatangwa ubutaka bugera kuri hegitari 300 mu bikorwa by’ubuhinzi ndetse n’ubworozi, ku ikubitiro muri iki gihembwe bikaba byaratangiriye kuri site eshatu zifite hegitare 75, ari zo Save ya Gisagara ifite hegitare 20, Nyamiyaga ya Nyanza ifite hegitare 40 na Cyahinda ya Nyaruguru kuri Hegitare 15.

Ubusanzwe, Diyosezi Gatolika ya Butare ibarizwa mu Turere twa Huye, Gisagara n’ibindi bice bya Nyanza na Nyaruguru.

Abaturiye Paruwasi ya Save, mu Murenge wa Save, mu Karere ka Gisagara, batijwe hegitari zisaga 20 zizahingwaho ibigori
Musenyeri Rukamba, ubwo yashyikirizaga abaturiye Paruwasi ya Save, imbuto y'indobanure y'ibigori
Iyi gahunda izakomeza gukurikiranwa ku bufatanye n'inzego z'ibanze kuko igamije gukura abaturage mu bukene

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .