DIGP Ujeneza yabashimiye ku bwitange no gukunda akazi mu bikorwa byo kurengera abaturage b’abasivili by’umwihariko.
Yabashishikarije gukomeza kuzuza inshingano zabo barangwa n’imyitwarire myiza no gukora kinyamwuga, kwita ndetse no kugirira isuku ibikoresho bifashisha mu kazi.
Ku wa mbere, tariki ya 18 Ugushyingo, DIGP Ujeneza yagiranye ikiganiro n’umuyobozi w’Ishami rya Polisi muri MINUSCA; CP Christophe Bizimungu, agaragaza ko u Rwanda ruzakomeza gushyigikira amahoro mpuzamahanga, by’umwihariko muri Santrafurika.
U Rwanda rufite amatsinda ane y’abapolisi mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kubungabunga amahoro muri Santrafurika.
Amatsinda RWAFPU-1 na RWAPSU akorera mu murwa mukuru Bangui, mu gihe RWAFPU-2 riri ahitwa Kaga-Bandoro, mu birometero 300 uvuye mu murwa mukuru n’umutwe wa RWAFPU-3 ukorera ahitwa Bangassou.
Umutwe wa RWAPSU ushinzwe kurinda umutekano w’abayobozi muri guverinoma n’abayobozi ba Loni muri icyo gihugu, barimo Minisitiri w’intebe, Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko, Minisitiri w’ubutabera, Intumwa yihariye y’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye (SRSG) n’abamwungirije n’umuyobozi w’Ishami rya Polisi muri MINUSCA.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!