00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Didier Drogba yasabye Isi kwigira ku Rwanda mu kurengera urusobe rw’ibinyabuzima

Yanditswe na Mukahirwa Diane
Kuya 2 September 2022 saa 04:07
Yasuwe :

Umunyabigwi mu mupira w’amaguru, Didier Yves Tébily Drogba, yasabye Afurika n’Isi kwigira ku gikorwa cy’u Rwanda cyo Kwita Izina, mu kwita ku rusobe rw’ibinyabuzima.

Ibi yabigarutseho kuri uyu wa 2 Nzeri 2022, mu muhango wo Kwita Izina abana 20 b’ingagi wabereye mu Kinigi, hafi ya Pariki y’Igihugu y’Ibirunga ibarizwamo izi nyamaswa.

Ubwo Drogba yajyaga kwita umwana w’ingagi izina, yafashe umwanya wo gushimira u Rwanda ku gikorwa cyiza rwateguye cyo Kwita Izina, ko kigaragaza agaciro ruha urusobe rw’ibinyabuzima.

Yaboneyeho umwanya wo gusaba Afurika n’Isi yose kwigira ku Rwanda, nabo bakarengera inyamaswa n’ibindi bidukikije mu rwego rwo guhangana n’imihindagurikire y’ibihe.

Ati "Igitekerezo mfite ni uko ibihugu byose bya Afurika n’Isi yose, bikwiye gufata urugero kuri iki gikorwa, nk’uburyo bwiza bwo kwita ku nyamaswa."

Yakomeje ati "Kurengera ibidukikije ni ikintu cya ngombwa kuri njye, dukwiye kwihutira kwita ku guhangana n’imihandagurikire y’ibihe. Natangiye gukora uruhare rwanjye mbinyujije mu muryango nashinze kugira ngo mparanire ejo hazaza heza."

Didier Yves Tébily Drogba, ni umwe mu bakinnyi beza Umugabane wa Afurika wagize ndetse bazahora bubahwa mu mateka y’umupira w’amaguru ku Isi.

Ni umugabo uzahora uhabwa icyubahiro muri Chelsea FC yo mu Bwongereza aho ari ku mwanya wa kane mu bakinnyi bayitsindiye ibitego byinshi mu mateka yayo, aho yinjije ibitego 164 mu mikino 381 anayihesha ibikombe bine bya shampiyona, bine bya FA Cup na kimwe cya UEFA Champions league.

Didier Drogba yise umwana w’ingagi, uturuka mu muryango wa Muhoza, amwita Ishami.

Inkuru bijyanye: Ibirori mu Kinigi: Abana 20 b’ingagi biswe amazina n’abayobozi n’ibyamamare (Amafoto)

Drogba yavuze ko Isi ikwiriye kwigira ku Rwanda ku kubungabunga urusobe rw'ibinyabuzima

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .