00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Diddy yongeye gusaba kuburana adafunze

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 9 November 2024 saa 09:16
Yasuwe :

Mu gihe ategereje kuburana muri Gicurasi 2025, P.Diddy yongeye gusaba gufungurwa ku ngwate nyuma yo kubisaba ubugira kabiri ariko urukiko rukabitera utwatsi.

Uyu muraperi w’umwirabura yongeye gutakamba asaba kuba arekuwe ku wa 08 Ugushyingo 2024.

Nk’uko byari byagenze muri Nzeri 2024, uyu muhanzi avuga ko ashaka gutanga ingwate ya miliyoni 50$ (arenga miliyari 68,9 Frw).

Agaragaza ko mu gihe yaba afunguwe yajya acungirwa hafi, hirindwa ko atatoroka ubutabera cyangwa akaba yareshya bamwe mu batangabuhamya nk’uko TMZ yabitangaje.

Abunganira uyu muhanzi mu mategeko bavuga ko abandi baregwa ibyaha nk’ibye bagiye bemererwa gutanga ingwate bakaburanira hanze, bityo na we urukiko rukwiriye kumva icyo asaba.

Batanze urugero rw’umwe mu bayobozi b’ikigo warezwe n’abagore agahishyi bamushinja kubahohotera ndetse na mugenzi we wavugwagaho kuvugisha kuganiriza abatangabuhamya ko bareka kugana urukiko.

Abunganira Diddy berekana ko icyo gihe leta yasabye miliyoni 10,5$ uwo mugabo ngo akurikiranwe adafunze, impamvu bashingiraho bavuga ko ayo mafaranga ari make bagereranyije n’ayo Diddy ashaka gutanga.

Uyu muraperi w’imyaka 54 yatawe muri yombi ku mugoroba ku wa 16 Nzeri 2024, i Manhattan mu Mujyi wa New York.

Ku wa 17 Nzeri 2024 yitabye ubushinjacyaha agaragarizwa ibyaha bitatu ashinjwa, birimo gukoresha izina rye cyangwa igitinyiro agashora abantu mu busambanyi nyuma yo kubatera ubwoba, gusahura no gucuruza abantu mu bikorwa by’ubusambanyi.

Aramutse ahamwe n’ibyo byaha ashobora guhanishwa igifungo cy’imyaka 15 cyangwa igifungo cya burundu.

Umuhanzi Diddy wo muri Amerika w'imyaka 54 akurikiranyweho ibyaha birimo gusahura no gucuruza abantu mu bikorwa by’ubusambanyi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .