Diane Rwigara n’umubyeyi we bitabye urukiko bavuga ko ibyo baregwa bidafite agaciro

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 7 Ugushyingo 2018 saa 09:43
Yasuwe :
0 0

Nyuma yo gufungurwa by’agateganyo, Diane Rwigara n’umubyeyi we Mukangemanyi Adeline Rwigara, bitabye Urukiko Rukuru kugira ngo bakomeze kuburana ku byaha bakurikiranyweho.

Diane Rwigara ashinjwa gukora no gukoresha inyandiko mpimbano ubwo yashakaga kwiyamamariza kuyobora igihugu, agahurira n’umubyeyi we Adeline Mukangemanyi ku cyaha cyo kugambirira guteza imvururu cyangwa imidugararo muri rubanda; Adeline we akiharira icyaha akekwaho cy’ivangura no gukurura amacakubiri.

Urukiko rwahereye kuri kuri Mukangemanyi Adeline Rwigara yiregura. Umunyamategeko yavuze ko ku cyaha cyo guteza imvururu muri rubanda, uburyo amajwi y’ibiganiro bagiranye n’abavandimwe yafashwe binyuranyije n’amategeko nk’Itegeko Nshinga rigena ubutavogerwa bw’umuntu.

Yavuze ko ubushinjacyaha kandi butagaragaza rubanda rwabibwemo amacakubiri mu gihe ibiganiro byagiye biba hagati y’abantu babiri babiri.

Kuri we ngo ntabwo abantu bane bagiranye ibiganiro ari bo bakwitwa rubanda.

Umwunganizi we yavuze ko ibikubiye mu majwi ari amaganya, agahinda n’umubabaro batewe no gupfusha Rwigara Assinappol, bagasaba inzego zitandukanye gukora iperereza ryimbitse ry’icyamwishe ntizibikore.

Yavuze ko kuva yapfa bagiye mu kiriyo n’ubu bataravamo kuko batazi neza icyamuhitanye.

Ngo nta kwangisha abaturage ubutegetsi kurimo kuko iyo ubushinjacyaha butabakurikirana nta wundi wari kubimenya usibye abo baganiriye gusa. Ngo n’ubu bakoze igenzura abaturage bazi ibyo yavuze niba bake.

Inkuru irambuye n’amafoto y’uyu munsi mu rukiko, ni mukanya...


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza

Article (112076) visits: 0; popularity: 0 Re-process this page