Diane Rwigara n’umubyeyi we bihannye umucamanza bisubikisha urubanza

Yanditswe na IGIHE
Kuya 24 Nzeri 2018 saa 11:46
Yasuwe :
0 0

Diane Rwigara n’umubyeyi we Mukangemanyi Adeline Rwigara, kuri uyu wa Mbere bitabye Urukiko Rukuru, ngo hasuzumwe ubusabe bwabo ku ifungurwa ry’agateganyo, bihana umucamanza wari mu nteko yari igiye kubusuzuma bituma urubanza rusubikwa.

Diane Rwigara n’umubyeyi we basabye gufungurwa by’agateganyo bakaburana bari hanze. Bageze mu rukiko bari kumwe n’ababunganira biteguye ko hasuzumwa ubwo busabe bwabo.

Mu nteko y’abacamanza yari igiye kubusuzuma hajemo umucamanza umwe, bavuga ko batifuza ko yabusuzuma arimo kuko hari icyemezo yigeze gufata ku ifunga n’ifungurwa ryabo.

Urukiko rwasobanuye ko ibaruwa ya Diane Rwigara na Mukangemanyi gufungurwa by’agateganyo, yageze ku rukiko kuwa Gatanu amasaha y’akazi yarenze, ku buryo hatabonetse igihe cyo kwiga ku bacamanza baburanisha urubanza kuri uyu wa Mbere.

Inteko yahise ihagarika iburanisha kugira ngo itegereze ubwo bwihane, ibusuzume, ifate icyemezo, ari nabwo hazatangazwa itariki yo gusubukuriraho urubanza.

Kwihana umucamanza ni igihe umuburanyi yanze ko amuburanisha iyo;

Ubwe cyangwa uwo bashakanye n’abana babo, bafite inyungu bwite mu rubanza;

Ubwe, cyangwa uwo bashakanye afitanye isano y’amaraso cyangwa yo gushyingiranwa ku buryo butaziguye cyangwa afitanye isano ku buryo buziguye kugeza ku gisanira cya kane n’umwe mu bagize inteko y’urukiko, n’umwe mu baburanyi, n’umwunganira cyangwa umuhagarariye;

Umwe mu baburanyi agaragaje ishingiro ry’urwango afitanye n’umucamanza;

Umwe mu baburanyi agaragaje ko umucamanza afitanye ubucuti bwihariye n’undi mu baburanyi cyangwa kuva aho urubanza rutangiriye, yarigeze kwakirwa mu buryo bwihariye n’umwe mu baburanyi ku mafaranga ye, cyangwa yaremeye impano ahawe n’umuburanyi;

Iyo yigeze kugira icyo avuga cyangwa agatanga inama kuri urwo rubanza mbere y’uko ruburanishwa;

Iyo yigeze kuba mu rubanza ari umucamanza, umwunzi, umushinjacyaha, umugenzacyaha, umuburanyi, umutangabuhamya, , umusemuzi, inzobere cyangwa umukozi wo mu butegetsi bwa Leta;

Yiyamwa kandi iyo habayeho urubanza rw’ishinjabyaha cyangwa rw’imbonezamubano, hagati y’umucamanza cyangwa uwo bashakanye, abafitanye n’umucamanza isano ishingiye ku maraso cyangwa ku gushyingirwa ku buryo butaziguye cyangwa ku buryo buziguye kugeza ku gisanira cya kane n’umwe mu baburana, uwo bashakanye cyangwa abo bafitanye isano ishingiye ku maraso cyangwa ku gushyingirwa ku buryo butaziguye cyangwa ku buryo buziguye kugeza ku gisanira cya kane.

Diane Rwigara ashinjwa gukora no gukoresha inyandiko mpimbano, agahurira n’umuvandimwe n’umubyeyi ku cyaha cyo kugambirira guteza imvururu cyangwa imidugararo muri rubanda.

Mukangemanyi we akiharira icyaha akekwaho cy’ivangura no gukurura amacakubiri.

Diane Rwigara arasaba ko yafungurwa akaburana ari hanze
Mukangemanyi yihariye icyaha akekwaho cy’ivangura no gukurura amacakubiri

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .