Byakozwe kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 26 Ugushyingo 2022, ubwo abakozi ba DHL bafatanyaga n’abaturage bo muri uyu murenge mu muganda rusange, wibanze ku kwita ku biti birimo n’ibyera imbuto, byatewe mu Kagari ka Nyabugogo mu mudugudu wa Karama.
Ni umuganda wabereye ku mudugudu w’Icyitegererezo wa Karama, aho ibiti biwuzengurutse byabagariwe ndetse binashyirwaho ifumbire, kugira ngo nibikura bizagire uruhare mu kurwanya imirire mibi.
Kwishyurira abaturage ubwisungane mu kwivuza ni imwe mu muri gahunda za DHL Express Rwanda, zirimo iyiswe ’Go help’ ikubiyemo ibikorwa byo guteza imbere imibereho myiza y’abaturage, ’Go teach’ na ’Go Green’ zikubiyemo ibikorwa iki kigo gifatanya n’abaturage mu kubaka igihugu.
Umuyobozi Mukuru wa DHL Express Rwanda, Gashumba Fred, yavuze ko ari inshingano z’ikigo ayoboye mu guteza imbere imibereho myiza y’abaturage, binyuze muri gahunda zitandukanye zaba izo kurengera ubuzima n’izindi.
Ati "Yego tugeza serivisi nziza ku baturage, ariko se ni ikihe gikorwa kindi twabagezaho bo ubwabo badashoboye kwikorera? Niho duhitamo kuza gutera ibiti, tugatanga mituweli izafasha ba bakecuru badashoboye kwivuza. Tugomba kugaragaza uruhare rwacu mu kubaka igihugu."
Gashumba yavuze ko ibi bikorwa bitarangiriye aha, kuko ari gahunda bihaye yo kuzana impinduka nziza mu baturage, bityo bagatanga serivisi ku bafite ubuzima buriza umuze.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kigali, Ntirushwa Christophe yavuze ko mituweli izahabwa imiryango 89 igizwe n’abantu 540 batari bafite ubwisungane mu kwivuza.
Ni abo mu tugari twa Nyabugogo na Ruliba, barimo n’abaturage bo mu mudugudu w’icyitegererezo wa Karama, aho uyu mudugudu wari ufite imiryango 33 idafite ubwishingizi.
Umurenge wa Kigali mu gutanga ubwisungane mu kwivuza ugeze ku kigero cya 92.85%. Ntirushwa agaragaza ko iyi ari inyongera iganisha ku kwesa umuhigo w’uko abaturage bose bagira ubwisungane mu kwivuza.
Ati "Ni inkuga izadufasha mu kongera imibare. DHL dusanzwe dufatanya kuko n’ubushize twafatanyije mu gutera ibiti, ari na yo mpamvu twafatanyije mu kubyitaho kugira ngo bizatange umusaruro, igihugu kigere ku iterambere cyiyemeje."
DHL Express ikorera mu bihugu birenga 220, mu gufasha abaturage kugera aho badashoboye kugera, binyuze mu kubatumikira haba mu gutwara ibicuruzwa cyangwa ubundi butumwa.
Itanga umusanzu mu gufasha abaturage kwivuza mu bitaro byo hanze y’igihugu cyane cyane mu gutwara ibizamini (samples) by’umubiri bigiye gupimirwa muri za Laboratwari zitandukanye kugira ngo harebwe indwara umuntu afite, n’ibindi.
















Amafoto: Igirubuntu Darcy
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!