Depite Mukayijore yagaragaje ingaruka byagira mu gihe abaturage baba batitabiriye kuboneza urubyaro

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 17 Nyakanga 2019 saa 05:03
Yasuwe :
0 0

Depite Suzanne Mukayijore yavuze ko ingaruka kutitabira serivisi zo kuboneza urubyaro bigira ku muryango n’igihugu muri rusange, ziruta cyane izo abaturage babwirwa ko byabagiraho baramutse bitabiriye izi serivisi.

Yabigarutseho kuwa Kane w’icyumweru gishize ubwo hizihizwaga Umunsi Mpuzamahanga w’Abatuye Isi, mu birori byabereye mu Murenge wa Gihundwe mu Karere ka Rusizi.

Uyu munsi wari ufite insanganyamatsiko igira iti ‘Kwizihiza ibyagezweho mu myaka 25 habaye inama mpuzamahanga ku batuye Isi n’iterambere, no kwihutisha amasezerano’.

Muri aka karere habarurwa abaturage basaga ibihumbi 463 batuye mu ngo ibihumbi 96, ku buso bwa kilometero kare 952. Bivuze ko bari ku bucucike bw’abantu 487 kuri kilometero kare imwe.

Depite Mukayijore yavuze ko impamvu leta y’u Rwanda ikangurira abaturage kuboneza urubyaro ari ukugira ngo ubwiyongere bw’abaturage bujyanye n’iterambere ry’igihugu cyane ko n’ubwo biyongera ubutaka bwo butiyongera.

Yavuze ko hakenewe guhindura imyumvire kuri gahunda zo kuboneza urubyaro , abaturage bakitabira serivisi zisigaye zitangirwa hafi muri buri kagari kandi zigatangwa ku buntu.

Guverinoma y’u Rwanda ibinyujije muri Minisiteri y’Ubuzima na Imbuto Foundation n’abandi bafatanyabikorwa, bashyizeho gahunda y’ubukangurambaga bwa Baho Neza yibanda ku guhangana n’ibibazo bibangamiye umuryango birimo n’ubwiyongere bw’abaturage bakangurira Abanyarwanda kuboneza urubyaro.

Umuyobozi Mukuru wungirije wa Imbuto Foundation, Umutesi Geraldine, aherutse kubwira IGIHE ko mu gihe cy’ukwezi kumwe ubu bukangurambaga bumaze butangiye, nibura abaturage 640 bamaze kwitabira serivisi zo kuboneza urubyaro babikoreye ahaba habereye ubu bukanguramba.

Ati “Turacyafite byinshi byo gukora kugira ngo kuboneza urubyaro tubigire umuco mu gihugu cyacu, ibi bizatuma dukomeza kurwanya imfu z’ababyeyi bapfa babyara n’abana bapfa bavuka.”

“Ibi rero bizagerwaho, tuboneje urubyaro tukirinda impuha, ko uboneje urubyaro hari indwara ahura nazo. Yego bishobora kukugiraho ingaruka kuko n’ikinini kivura umutwe cyakugiraho ingaruka kuko ni umuti. Ariko turebe ingaruka mbi byadutera kuruta inziza byatuzanira”.

Depite Mukayijore yavuze kandi ko igihugu cy’u Rwanda cyifuza ko kuboneza urubyaro bihuzwa n’ubukungu kandi bigafasha mu kwihutisha iterambere ry’abaturage.

Ubuhamya bwatanzwe na Umutoni Immaculée , utuye mu Murenge wa Gihundwe, yashishikarije ababyeyi kwita ku bana babo, babaganiriza ku bijyanye n’ubuzima bw’imyororokere kugira ngo babarinde inda ziterwa abangavu, akenshi ziterwa no kudahabwa amakuru mu buryo bwimbitse.

Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi, Kayumba Ephrem, yifashishije ubu buhamya n’ubutumwa bwatanzwe n’abahanzi barimo abakina ikinamico, imbyino n’umuvugo, abwira abaturage ko bafite inshingano zo kurinda abana gutwara inda zitateguwe.

Yasabye kandi urubyiruko kwirinda ababashukisha utuntu turimo amafaranga kugira ngo babashore mu ngeso mbi zizatuma batwara inda bityo bakaba batatiye igihango bafitanye n’ababyeyi ndetse n’igihugu cyabo.

Yagize ati “Birakwiye ko nubwo mutekereza ko ababyeyi banyu bababyaye kugira ngo muzabe, niba ugiye mu ishuri jya ugirira impuhwe umubyeyi wasize mu rugo.”

Uwari uhagarariye Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku baturage n’imibereho myiza, UNFPA Rwanda, Mark Bryan Schreiner, yashishikarije abaturage kongera imbaraga mu bikorwa bijyanye no gukemura ibibazo bicyugarije umwana w’umukobwa bityo buri mwana akavuka yarateganyirijwe kandi anatekanye.

Abayobozi batandukanye bitabiriye ibirori byo kwizihiza umunsi mpuzamahanga wahariwe abatuye isi
Depite Mukayijore yasabye ababyeyi b'i Rusizi kwitabira serivisi zo kuboneza urubyaro
Umutoni Immaculée yatanze ubuhamya bushishikariza bagenzi be b'abagore kuboneza urubyaro
Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi, Kayumba Ephrem yasabye ababyeyi kurinda abana babo b'abakobwa ngo badaterwa inda z'imburagihe
Uwaje ahagarariye Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku baturage n’imibereho myiza, UNFPA Rwanda, Mark Bryan Schreiner

Amafoto: Himbaza Pacifique


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza