Depite Muhongayire yeretse Nyaruguru ikizayifasha kugumana umwanya wa mbere mu mihigo

Yanditswe na Prudence Kwizera
Kuya 6 Ugushyingo 2020 saa 09:18
Yasuwe :
0 0

Depite Muhongayire Christine yabwiye abayobozi bo mu Karere ka Nyaruguru ko nibakomeza gukorera hamwe bagahuza imbaraga mu gukemura ibibazo by’abaturage kandi bakirinda amakimbirane hagati yabo ari byo bizabafasha kugumana umwanya wa mbere mu mihigo.

Yabigarutseho kuri uyu wa Gatanu tariki ya 6 Ugushyingo 2020 ubwo yitabiraga igikorwa cyo gushyikiriza igikombe Akarere ka Nyaruguru gaherutse kwegukana kuko kabaye aka mbere mu kwesa neza imihigo y’umwaka wa 2019/20 n’amanota 84%.

Icyo gikorwa cyajyanye no guhemba imirenge n’utugari byesheje neza imihigo ndetse abayobozi basinya n’iyo bazashyira mu bikorwa mu mwaka wa 2020/21.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru, Habitegeko François, yavuze ko igikombe cy’imihigo batwaye cyabateye imbaraga ku buryo biteguye kuguma ku isonga no mu yindi myaka iri imbere.

Yavuze ko mu myaka yashize icyatumaga baza mu myanya ya nyuma ari ukudashyira hamwe n’amakimbirane yakundaga kugaragara muri komite nyobozi y’akarere.

Yagize ati “Buriya ikosa rya mbere ribaho ni ukudahuza ariko iyo myanya ya nyuma yadufashije kwisubiraho turicara turisuzuma tubona aho bipfira tuhakubita umwotso. Turavuga ngo kuva ubu ngubu amakosa atuma abantu bategera ku ntego tuyakureho burundu.”

Mu myaka yashize Akarere ka Nyaruguru kakunze kuza mu myanya ya nyuma mu mihigo. Urugero ni aho mu 2018/19 kabaye aka 24 mu turere 30 tw’igihugu. Kimwe mu bibazo byahagaragaye byababereye inzitizi ni ubwumvikane buke n’amakimbirane byavuzwe muri Komite Nyobozi y’Akarere.

Byavugwaga ko Umuyobozi w’Akarere atumvikanaga n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa wako ndetse na Visi Meya ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu. Gusa byaje kurangira abo bayobozi babiri bagarayeho amakosa bavanywa mu kazi, Umuyobozi w’Akarere ahabwa abandi bamufasha gukomeza kwesa imihigo.

Depite Muhongayire Christine yavuze ko yajyaga ababazwa no kubona Akarere ka Nyaruguru kaza mu myanya ya nyuma mu mihigo, ashima uburyo muri iki gihe abayobozi bafatanye urunana, abasaba gukomeza ubwumvikane no kurushaho kwegera abaturage.

Yavuze ko we na bagenzi be bamaze iminsi mu Karere ka Nyaruguru baganira n’abaturage hamwe n’inzego zitandukanye kandi bahasanze ubufatanye.

Yagize ati “Mbona hano mu Karere ka Nyaruguru tumaze iminsi abaturage n’abayobozi bafatanye urunana bari gukorera hamwe, barumva kimwe icyo bagomba gukora; icyiza twabonye harimo ubufatanye. Nababwira ngo bakomeze bafatanye bakorere hamwe, ibibazo by’abaturage babikemure, abaturage nabo bakomeze babafashe batere imbere, nta cyabuza ko aka karere kaguma ku isonga kakaguma ari aka mbere.”

-  Imirenge iyobowe n’abagore yaje ku isonga

Imirenge yo mu Karere ka Nyaruguru yahize indi mu kwesa imihigo yahawe ibikombe, ishimirwa umurava yagize, iyaje mu myanya ya nyuma isabwa kwisubiraho.

Umurenge wa Mata waje ku isonga n’amanota 95% ukurikirwa na Cyahinda yagize 93.9% naho Nyabimata iba iya gatatu na 92.5%.

Mata yaje ku isonga iyobowe na Byukusenge Assoumpta naho Cyahinda yakurikiyeho iyobowe na Nirere Aline Yvette mu gihe Nyabimata iyoborwa na Nkurunziza Aphrodis.

Byukusenge Assoumpta yagize ati “Twabyishimiye kandi byaduteye imbaraga zo gukomeza gukora cyane no kwegera abaturage bacu.”

Iby’ibanze byashyizwe imbere mu Karere ka Nyaruguru mu mwaka wa 2019/20 harimo kubakira abatagira aho kuba aho imiryango 328 yasemberaga yahawe inzu; gufasha abatagira ubwiherero kububona; kurwanya imirire mibi no kwitabira gutanga umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza hakiri kare.

Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’imirenge basinyanye imihigo n’umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru aho biyemeje gukorera hamwe kandi ku gihe, kunoza akazi no gukorana umwete n’umurava.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru, Habitegeko François, yereka abandi bayobozi igikombe cy'imihiho begukanye
Abayobozi bo mu Karere ka Nyaruguru bishimira igikombe cy'imihigo begukanye
Depite Muhongayire Christine yabwiye abayobozi bo mu Karere ka Nyaruguru ko nibakorera hamwe bakirinda amakimbirane bizabafasha gukomeza kuba ku isonga mu mihigo
Umujyanama wa Guverineri w'Intara y'Amajyepfo, Mazimpaka Jean Claude, ashyikiriza igikombe cy'imihigo Umuyobozi w'Akarere ka Nyaruguru, Habitegeko François
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Cyahinda, Nirere Aline Yvette, yashimiwe ko yaje ku mwanya wa kabiri mu mihigo
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Mata, Byukusenge Assoumpta, ashimirwa ko yaje ku isonga mu kwesa imihigo
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Mata, Byukusenge Assoumpta, asinyana imihigo n'Umuyobozi w'Akarere ka Nyaruguru, Habitegeko François
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Nyabimata, Nkurunziza Aphrodis, yashimiwe umwanya wa gatatu yajeho
Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru, Habitegeko François, yavuze ko igikombe cy’imihigo batwaye cyabateye imbaraga
Wari umwanya wo kwishimira ibyagezweho no kujya inama yo gukomeza gukorera hamwe

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .