Visi Perezida w’Inteko Ishinga amategeko, umutwe w’abadepite, Sheikh Musa Fazil Harerimana, yemereye IGIHE ko uyu mudepite yabashyikirije ubwegure bwe kuri uyu wa Gatatu, avuga ko ari "ku mpamvu ze bwite."
Icyakora, hari amakuru ko yeguye nyuma yo gufatwa atwaye imodoka, abapolisi bamupima bagasanga yanyoye inzoga, ndetse ko amaze iminsi afungiwe mu Karere ka Huye.
Kamanzi abaye Umudepite wa Gatatu weguye ku nshingano ze mu gihe kitageze ku mezi abiri, ku mpamvu byavuzwe ko zifitanye isano n’inzoga.
Depite Harerimana yavuze ko abayobozi bakwiye kumva ko ari intumwa za rubanda, ko hari abantu benshi babareberaho baba abaturage babatoye ndetse n’imiryango yabo.
Ati "Ubundi abadepite ni abaturage b’intore, batoranyijwe n’abandi. Bakwiye kuba bandebereho. Natwe dufite urwego rukurikirana imyitwarire yacu, ariko nyine abantu bakaba abantu. Abayobozi bakwiye kumva ko bagomba kuba bandebereho, kandi bakabareraho mu byiza, ntabwo ari mu bibi."
Nyuma yo kwegura, uyu mudepite ntabwo ashobora gusimbuzwa kubera ko kuri manda ye hasigaye igihe kitagera ku mwaka.
Mbere yo kuba umudepite muri Nzeri 2018, Kamanzi kuva mu 2017- 2018 yari Umuyobozi w’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko mu Ntara y’Amajyepfo, n’umwe mu bagize Inama Njyanama y’Akarere ka Kamonyi.
Perezida Paul Kagame mu kwezi gushize yakomoje ku mudepite wanyoye inzoga ariko abapolisi bakamureka kubera ko afite ubudahangarwa, ibintu yavuze ko bitumvikana.
Yagize ati "Bamupimye igipimo cyari kigiye guturika kubera inzoga yanyoye hanyuma baza no gusanga mu makuru bafite, bamufashe nk’inshuro eshanu, ubwo bwari ubwa gatandatu, babona imodoka igenda mu nzira ikubita hirya no hino, amahirwe agira ngira ngo nta muntu arica ariko ni yo maherezo, aziyica cyangwa yice undi muntu."
Icyo gihe hari ku wa 12 Ugushyingo 2022, ubwo yasozaga Ihuriro rya 15 ry’Umuryango Unity Club Intwararumuri.
Perezida Kagame yavuze ko uko yumva ibintu, nubwo umuntu yaba afite ubudahangarwa bitavuze ko ashobora gukora ikosa nk’iryo inshuro nyinshi nta byemezo bimufatirwa.
Icyo gihe Depite Mbonimana Gamariel yahise yegura ndetse yemera ko ari we wavugwaga. Nyuma ye heguye Depite Habiyaremye Jean Pierre Célestin, nyuma y’amashusho yamugaragaje yafashwe n’abapolisi, atwaye imodoka yanyoye inzoga.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!