Denmark igiye kohereza mu Rwanda Twagirayezu ukekwaho ibyaha bya Jenoside

Yanditswe na Mathias Hitimana
Kuya 21 Nzeri 2018 saa 07:05
Yasuwe :
0 0

Urukiko Rukuru rw’i Copenhagen muri Denmark, rwafashe icyemezo cyo kohereza mu Rwanda Twagirayezu Wenceslas, ushinjwa uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Urubanza rwa Twagirayezu rwari mu bujurire nyuma y’icyemezo cyafashwe muri Mata 2018 cyo kumwohereza mu Rwanda.

Icyemezo cyo kuba yakoherezwa kuburanira mu Rwanda cyafashwe kuri uyu wa Gatanu nk’uko tubikesha Ibiro Ntaramakuru by’Abanyamerika (AP).

Twagirayezu ashinjwa ko yagize uruhare mu iyicwa ry’Abatutsi babarirwa mu 2000 bari bahungiye muri Kaminuza ya Mudende.

Umutangabuhamya yanavuze ko uwo mugabo yanagendanaga imbwa ahiga Abatutsi.

Twangirayezu w’imyaka 51 y’amavuko, utemera ibyaha bya jenoside ashinjwa, yavuye mu Rwanda mu 1997, agera muri Denmark mu 2001. Yahawe ibyangombwa byo gutura muri Denmark mu 2002 naho ubwenegihugu abuhabwa mu 2014.

Muri Kamena 2014 nibwo Ubushinjacyaha bw’u Rwanda bwohereje muri Denmark inyandiko zo guta muri yombi Twangirayezu. Inzego z’umutekano zamenyeshejwe ibyaha ashinjwa, atabwa muri yombi muri Gicurasi 2017.

Muri Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, Twagirayezu yari umuyobozi w’ishyaka rya CDR muri Segiteri ya Gacurabwenge

Twagirayezu yahatanye yanga koherezwa mu Rwanda, avuga ko aje kuburanira mu Rwanda ashobora kwicwa.

Ubutabera bwa Denmark buri mu bw’ibihugu byagaragaje ubushake bwo gukorana n’ubw’u Rwanda, bwanohereje Emmanuel Mbarushimana, aburanira aho ibyaha yashinjwaga byakorewe, biramuhama, mu Ukuboza 2018 akatirwa igifungo cya burundu.


[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza