DBSA yagaragaje ubushake bwo gufatanya n’u Rwanda mu mishinga minini y’ibikorwa remezo

Yanditswe na Twarabanye Venuste
Kuya 17 Ukwakira 2019 saa 05:40
Yasuwe :
0 0

Banki y’iterambere y’Afurika y’Epfo (DBSA), igiye gutangira gutera inkunga imishinga minini y’u Rwanda ihereye ku y’ibikorwa remezo by’ubwikorezi, ingufu n’ikoranabuhanga.

Iyi banki isanzwe ihuriye na BRD mu huriro ry’Ibigo by’Imari bigamije Iterambere muri Afurika, ari naho umubano wayo n’u Rwanda wakomotse. Isanzwe ifatanya n’u Rwanda kuva mu myaka 15 ishize, kuri ubu ikaba yiyemeje gutangira ishoramari ku mishinga minini mu Rwanda.

DBSA isanzwe itera inkunga imishinga itandukanye y’ikoranabuhanga, ingufu, n’iyindi mu bihugu byo munsi y’ubutayu bwa Sahara.

I Kigali hateraniye inama ihurije hamwe iyo Banki n’abafatanyabikorwa banyuranye n’inzego zifite aho zihuriye n’ibikorwa remezo, kugira ngo barebe ubufatanye bushoboka bwatuma bazana amafaranga yabo mu Rwanda.

Umuyobozi muri DBSA ushinzwe ibigo by’imari, Mduduzi Dlamini, avuga ko kuza mu Rwanda babitewe n’uko ubukungu bwarwo buzamuka neza.

Gushyira umukono ku masezerano y’isoko rusange rya Afurika n’ubushake mu koroshya ubuhahirane n’ishoramari nabyo ni bimwe mu byatumye basanga u Rwanda ari igihugu cyiza cyo gushoramo imari.

Ati “U Rwanda rwagize izamuka ry’ubukungu mu myaka ishize, ni intambwe nziza mu buryo bwa politiki, ni byiza ku bijyanye n’ishoramari, bitanga icyizere n’impamvu yumvikana yo gushora mu Rwanda. Twabonye rwaranasinye amasezerano y’isoko rihuriweho ry’Afurika […] n’uburyo rukorana n’ibindi bihugu mu by’ukuri u Rwanda ni igihugu cyiza cyo gukoreramo ishoramari.”

Yavuze ko nta mubare w’amafaranga bagiye gushora mu Rwanda ahubwo bazafatanya n’u Rwanda mu mishinga itandukanye irimo iy’ubukungu, iterambere ry’abaturage, ikoranabuhanga, isuku n’isukura, ingufu, ubuzima, uburezi n’imiturire bakurikije uko Guverinoma y’u Rwanda iyibagejejeho.

Umyobozi wa BRD, Eric Rutabana, avuga ko ari banki ifite ubunararibonye kandi ishobora kuzazana n’abafatanyabikorwa bayo mu Rwanda ishoramari rikiyongera.

Ati “Hari ibikorwa byinshi twebwe ubwacu tuba tudashobora gukora kubera umubare w’amafaranga akenewe muri ibyo bikorwa, DBSA rero igaragaje ubushake bwo kuza mu Rwanda kugira ngo tujye dufatanya mu mishinga minini ndetse aho tubona ku mafaranga ari menshi akenewe tubegere”.

Yavuze ko ibi bizatuma niba hari n’abandi bafatanyabikorwa basanzwe bafite bashobora kubazana muri iyo mishinga. Ibi byiyongeraho kandi ubunararibonye DBSA kubera ko bakorera muri Afurika yose.

Minisitiri w’Ibikorwa remezo, Amb. Gatete Claver, yatangaje ko DBSA igiye kunganira leta mu gushyiraho ibikorwa remezo.

Ati “Wasangaga ari leta ishyiramo amafaranga, menshi cyane arenze 95% yajyaga mu bikorwa remezo ariko ugasanga nta bandi bafatanyabikorwa dufite. Biterwa n’uko kubona amafaranga ahagije bigoye, kubona amafaranga y’igihe kirekire nabyo bigoye.”

Amb Gatete yavuze ko iyi banki ije kwifatanya n’u Rwanda, abikorera n’andi mabanki ari mu gihugu, kugira ngo barebe ko yashyiramo amafaranga mu bikorwa remezo binyuranye.

DBSA isanzwe itera inkunga imishinga ikomeye mu bihugu byo munsi y’ubutayu bwa Sahara. Muri Tanzania, Uganda na Nigeria, imaze gutera inkunga imishinga y’ikoranabuhanga yatwaye miliyoni $ 945.

Muri Ghana itera inkunga imishinga y’ibijyanye n’ingufu imaze gutwara miliyoni $ 53 muri Kenya naho itera inkunga imishinga y’ingufu imaze gutwara miliyoni $ 35.

Iyi nama ihurije hamwe DBSA n’abafatanyabikorwa banyuranye n’inzego zifite aho zihuriye n’ibikorwa remezo
Umuyobozi Mukuru wa BRD Rutabana na Minisitiri Gatete bakurikiye ibyavugwaga mu nama
Abitabiriye iyi nama bakurikiye ibiganiro birimo gutangwa
Umuyobozi wa BRD Rutabana Eric avuga ko hari byinshi DBSA izabunganira
Umuyobozi muri DBSA ushinzwe ibigo by’imari, Mduduzi Dlamini, avuga ko kuza mu Rwanda babitewe n’uko ubukungu bwarwo buzamuka neza
Minisitiri w'ibikorwa remezo Amb. Gatete avuga ko DBSA izafasha byinshi u Rwanda mu mishinga minini

Amafoto: Gift Munyarugerero


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza