00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

DAVIS CUP 2022: U Rwanda rwerekeje ku mukino wa nyuma rutsinze Sudan (Amafoto)

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 8 July 2022 saa 03:45
Yasuwe :

U Rwanda rwakiriye Irushanwa Nyafurika mu mukino wa Tennis rizwi nka ‘Davis Cup Africa Zone Group IV’, rwatsinze Sudan rwerekeza ku mukino wa nyuma ushobora kurukura mu cyiciro cya kane rurimo, ukarushyira mu cya gatatu, aho rwaba ruteye intambwe ijya imbere muri uwo mukino.

U Rwanda rwitwaye neza muri iyi mikino kuko aho ruri mu itsinda rya mbere rwabashije gutsinda imikino yarwo yose uko ari itatu ruhereye kuri Uganda, Tanzania ndetse n’uyu wa Sudan wabaye kuri uyu wa Gatanu tariki ya 8 Nyakanga 2022.

Abasore b’u Rwanda bari bahanganye n’Aba-Sudan batakerezaga uburyo bashobora kugera ku mukino wa nyuma ariko ntibyabakundira. Ibi byatumye batsinda imikino ibiri muri itatu bagomba gukina na Sudan [6-2 &6-3].

Ubusanzwe iyo ikipe itsinze indi mikino ibiri muri itatu iba iteganyijwe gukina iba yamaze kubona intsinzi ari nabyo byatumye u Rwanda rwizera intsinzi rukimara gutsinda iyi mikino ibiri ku busa bwa Sudan no kugera ku mukino wa nyuma.

Kugeza ubu u Rwanda rufite abakinnyi batanu baruhagarariye muri iri rushanwa; barimo Karenzi Bertin, Niyigena Etienne, Habiyambere Ernest, Muhire Joshua na Hakizumwami Junior.

Ishyirahamwe rya Tennis ku rwego rw’Isi (ITF) rigena ko buri gihugu cyitabira iri rushanwa gihamagara abakinnyi bari hagati ya batatu na batanu, biyongeraho umutoza.

The Davis Cup Afric Zone Group IV ni nk’Igikombe cy’Isi muri Tennis ariko ribera mu byiciro bitandukanye.

Ibihugu biri mu Rwanda biri mu cyiciro cya kane, aho byishakamo ikizashyirwa mu cya gatatu.

Biteganyijwe ko igihugu kizitwara neza mu mukino wa nyuma hagati y’u Rwanda n’igihugu kiva hagati ya Togo na RDC kizakomeza kugera mu cya kindi cyiciro cya gatatu, kugera no ku cya mbere binyuze mu mikino itandukanye kizagenda kigira.

Icyiciro cya mbere kiba kirimo ibihugu bikomeye ku Isi mu mukino wa Tennis.

I Kigali hari ibihugu birimo u Rwanda, Angola, Botswana, Congo Brazzaville, RDC, Sudani, Tanzania, Togo na Uganda. Usibye itsinda ry’ibihugu icyenda biri gukinira mu Rwanda, hari ibindi umunani biri muri Cameroun.

U Rwanda ruri gukina iri rushanwa rushaka gusubira mu cyiciro cya gatatu rwagezemo nyuma yo kwitwara neza, rukaba urwa kabiri mu mikino ya Afurika ya Tennis ya “2019 Davis Cup Africa Zone Group IV” yabereye muri Congo Brazzaville ariko rukaza gusubira mu cya kane mu mwaka wakurikiyeho.

Iri rushanwa ni ubwa mbere ribereye mu Rwanda
Umwe mu bakinnyi bari bahagarariye Sudan
Iyi mikino iri kubera muri IPRS Kigali
Ibihugu icyenda niyo byitabiriye iyi mikino
Ernest Habiyambere akomeje kwitwara neza
Abakinnyi b'u Rwanda ubwo barimo kujya inama

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .