Yabigarutseho kuri uyu wa Kane tariki ya 5 Mutarama 2023 ubwo Urwego rwunganira uturere mu gucunga umutekano, DASSO, rwungukaga abakozi bashya 416 bari bamaze ibyumweru icyenda batorezwa mu Ishuri ry’Amahugurwa rya Polisi rya Gishari.
Umuyobozi w’Ishuri ry’amahugurwa rya Polisi rya Gishari, CP Robert Niyonshuti, yavuze ko amahugurwa DASSO bashya bari barimo yari amaze ibyumweru icyenda.
Ni amahugurwa yatangiranye n’abanyeshuri 418 baturuka mu turere 16 asozwa n’abanyeshuri 416. Babiri ngo ntibayasoje kubera impamvu zitandukanye.
CP Niyonshuti yakomeje avuga ko muri ibi byumweru icyenda bize amasomo atandukanye azabafasha mu kunoza akazi kabo arimo gukoresha intwaro, imyitozo ngororamubiri, ubutabazi bw’ibanze, amasomo abatoza imyitwarire, inyigisho zibatoza kuyobora, gukora iperereza ry’ibanze mu gutanga amakuru, ubufatanye bwabo n’abaturage n’ibindi.
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Musabyimana Jean Claude yabasabye kurangwa n’imyitwarire myiza, ababwira ko ko akazi ko gucunga umutekano ari akazi gasaba ubwitange bukomeye.
Ati “ Muzafatanye n’abaturage baho mwaturutse mu kwicungira umutekano, mubafashe aho bikenewe hose kandi mwubahiriza amategeko agenga umurimo wanyu mu kuwukora kinyamwuga, munarushaho kuwuhesha agaciro.”
Minisitiri Musabyimana yavuze ko umutekano ureberwa mu bintu byinshi byagutse ari nabyo yahereyeho abasaba kugiramo uruhare mu kurushaho gucunga umutekano w’abanyarwanda.
Ati “ Turifuza ko abana bose baba bari mu ngo iwabo cyangwa bakaba bari ku ishuri. Muzasabwa kandi gukurikirana ko ibibazo byose by’abaturage bikemuka kuko twiyemeje gushyira umuturage ku isonga. Muzasabwa gukurikirana ahatangirwa serivisi mu nzego z’ibanze kuko biri mu biteza umutekano muke mu baturage. Muzasabwa kandi kumenya abajura bangiza iby’abaturage mugafatanya n’inzego ziri aho mukorera kubigisha bagasubira ku murongo.”
Mujawayezu Hyacenthe uturuka mu Karere ka Gasabo mu Murenge wa Rusororo uri mu basoje, yavuze ko intego za mbere bajyanye ari ugushyira umuturage ku isonga bakanamucungira umutekano.
Ati “ Umuturage anyitegeho kumushyira ku isonga, nkakorana nabo umunsi ku wundi. Hano bampaye inyigisho zihagije kuburyo numva ngiye kubafasha kubavuganira nkafatanya n’izindi nzego mu gukura abana bari ku muhanda, tukabasubiza mu muryango.”
Niyigena Gilbert wo Karere ka Gatsibo we yagize ati “ Ngiye kugenda mfatanye n’abaturage mu kurinda abana ihohoterwa, ndwanya ruswa n’akarengane, nkanabafasha kugerwaho na gahunda zose za Leta.”
Niyonkuru Yves wo mu Karere ka Musanze we, yavuze ko intego za mbere akuye i Gishari ari ugufasha abaturage mu kubona serivisi zose bakeneye ku nzego z’ibanze, akabafasha mu kwicungira umutekano no kwirinda ababangiriza ibyabo.
Ni ku nshuro ya gatandatu hasojwe amahugurwa ya DASSO. Kri ubu abamaze gukora aya mahugurwa barenga 9000.
Uturere 16 kuri ubu twungutse aba-DASSO bashya ni Bugesera,Gakenke,Gasabo, Gatsibo, Gicumbi,Kamonyi,Karongi, Kayonza, Muhanga, Musanze, Ngoma, Nyagatare, Nyaruguru, Ruhango, Rulindo na Rutsiro.






TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!