00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Uko Daniel na Christine le Scornet bahisemo u Rwanda nk’igihugu cy’amasaziro

Yanditswe na Karirima A. Ngarambe
Kuya 25 January 2022 saa 11:59
Yasuwe :

Abafaransa Daniel le Scornet n’ umugore we Christine le Scornet bakomeje kunezezwa n’amahitamo bagize nyuma yo gutura mu Rwanda nk’igihugu bavuga ko cyihariye muri Afurika kandi cyanyuze mu mateka akomeye.

U Rwanda kuva rwasohoka mu bihe bikomeye rwaciyemo byarugejeje kuri jenoside yakorewe Abatutsi, Abanyamahanga benshi barucitsemo kuko bagiye ubutarora inyuma, bahunga ubwicanyi babonaga mu maso yabo, bisubirira iwabo.

Nyuma y’aho Jenoside ihagarikiwe n’ingabo za FPR Inkotanyi ubuyobozi bw’u Rwanda rushya bukagarura amahoro, bamwe mu banyamahanga n’inshuti z’u Rwanda batangiye kugaruka buhoro buhoro kureba uko bimeze.

Utarahagumye yasubiraga aho avuye atanga amakuru y’iterambere ryihuse abonye mu Rwanda n’abandi bakaza.

Daniel le Scornet n’umugore we Christine le Scornet bari mu banyamahanga babonye ibyiza u Rwanda rugenda rugeraho, biyemeza kurugira mu rugo.

IGIHE iherutse gusura urugo rwa Daniel le Scornet wahinduye izina akitwa Rugamba mu gihe umugore we Christine yafashe irya Gasaro.

Daniel le Scornet Rugamba yavuze ko yishimira ubuzima bwo mu Rwanda kurusha ubwo yabagamo mu Bufaransa, by’umwihariko akaba yishimira inshuti nshya yunguka umunsi ku munsi.

Ati “Twaje mu Rwanda koko kuko twashakaga kumenya cyane impamvu zagejeje u Rwanda ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, nyuma y’ibyo twageragezaga gukora dufatanyije n’abandi ngo habeho ubutabera.”

“Bwa mbere tukigera mu Rwanda twagiye Bisesero, duhura n’abagore, abagabo, urubyiruko mu buryo bwadushimishije cyane. Kuri twe rero abaturutse mu Burayi aho usanga umuntu yishisha undi iyo atamuzi, u Burayi bufite umuco wo kuba nyamwigendaho, twarahiriwe cyane kuza kuba mu Rwanda, nta magambo nabona yo kubisobanura.”

Daniel le Scornet n’umugore we Christine bubatse inzu babamo mu Rwanda ari naho bakirira ababasuye, bagahuza urugwiro.

Gasaro Christine le Scornet yavuze ko ubuzima bwo mu Rwanda butandukanye cyane n’ubwo babagaho mu Bufaransa kuko abanyarwanda bagira urugwiro.

Ati “Dufite amahirwe yo kubana n’abantu batandukanye iteka bagira ubuntu n’urugwiro, duhorana nabo ariko mu Bufaransa wumva udashaka no kujya kureba umuturanyi wawe kubera imibereho itandukanye n’iy’ino. Aha hahora ibihe by’iza, izuba, mu nzu ntiducana ibyuma bishyushya (Chauffage) hahorana umwuka mwiza, mbese twaratese.”

Christine yavuze ko nk’igihugu cyanyuze muri Jenoside yakorewe Abatutsi, bagerageza kuba hafi abiciwe ababyeyi.

Ati “Tubabera ababyeyi nubwo nta wabasimbura. Harimo abiciwe imiryango yabo muri Jenoside yakorewe Abatutsi, kandi rero urugamba rwacu rushingiye ku mateka ya jenoside yakorewe Abatusi. Twifuza kuba hafi abo bana tukabaha umwanya kuko nabo baduha urukundo ntagereranywa.”

Yakomeje agira ati “Twiyemeje no kuba ba ambasaderi beza b’igihugu cyacu u Bufaransa, ndetse na Ambasaderi mushya w’u Bufaransa Antoine Anfré yaradusuye yishimira uko tubanye n’abanyarwanda.” tumumurikira n’imishinga dufite nko kwandi ibitabo n’ibindi.

Christine Gasaro asanga u Rwanda ubu aribwo ruri mu bwigenge bwuzuye akurikije iterambere rugenda rugeraho uko bwije n’uko bukeye.

Ati “Ubu nibwo Afurika itangiye kwigenga, u Rwanda rukaba rubifitemo uruhare rugaragara k’ushaka kubibona wese, uhereye ku bikorwa mu Rwanda ndetse ukagera no mu bumwe bw’Afurika bugenda bushamikiraho.”

Daniel Rugamba nyuma yo kwishimira ibyiza u Rwanda rugenda rugeraho, yanditse igitabo ku mujyi wa Kigali nk’umurwa mukuru w’u Rwanda ngo n’abandi bifuza kuza kuhasura bagire igitekerezo cy’uko hateye.

Ati “Nagize amahirwe yo gukorana n’umuhanga mu mashusho (Illustrator-Scenarist) Ngumire Jean Claude, kuko twarashakishije dusanga umujyi wa Kigali muri Archives nta mafoto yagiraga nka Nyanza, amafoto ya Kigali aboneka n’ay’abantu gusa.”

Mu minsi mike barateganya no kumurika igitabo banditse mu buryo bwo gusobanurira abakiri bato amateka ya jenoside yakorewe Abatutsi.

Bagerageje gukoresha amagambo n’ingero bijyanye n’icyo kigero igitabo bise “Enfance de la Mémoire’ Pour tous les enfants du Rwanda et de la Terre”.

Daniel le Scornet n’umufasha we Christine bategereje guhabwa ubwenegihugu bw’u Rwanda basabye mu minsi ishize.

Ikiganiro wagikurikira hano:

Mu kiganiro na IGIHE, bavuze ko u Rwanda rw'ubu aribwo ruri mu bwigenge
Uyu muryango wiyemeje gutura mu Rwanda ubuzima bwabo bwose
Uyu muryango wishimiye cyane gutura mu Rwanda ndetse bemeza ko bitandukanye cyane no gutura i Burayi
Inzu batuyemo biyubakiye ku i Rebero mu karere ka Kicukiro
Inzu y’abo bayikozemo igice kimwe cya bibliothèque, aho inshuti zabo zishobora kuza gutira no gusomera ibitabo

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .