00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Danemark: Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi n’inshuti zabo bizihije Umunsi w’Intwari z’u Rwanda

Yanditswe na Karirima A. Ngarambe
Kuya 12 February 2025 saa 11:19
Yasuwe :

Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi n’abagize Umuryango w’Abanyarwanda baba mu mahanga, RCA, batuye muri Danemark, bahuye bizihiza Umunsi Mukuru w’Intwari z’u Rwanda.

Ni igikorwa bakoze ku wa 08 Gashyantare 2025.

Ukwezi kwa Gashyantare 2025 Abanyarwanda bari hirya no hino ku Isi baguhariye ibikorwa byo kwizihiza Umunsi Mukuru w’Intwari z’u Rwanda no kuzirikana uruhare rwazo rukomeye bagize kugira ngo u Rwanda rube rugeze aho rugeze ubu.

Mu kiganiro na Dr Ngoga Jim Innocent uyobora Abanyarwanda batuye mu Gihugu cya Danemark bari mu Muryango wa FPR-Inkotanyi, yavuze ko uwo munsi wabaye umwanya mwiza wo kuganira kuri gahunda y’umwiherero baherukamo mu Murwa Mukuru i Copenahgen, ndetse hongera kugarukwa ku myanzuro yafatiwemo.

Ni umwiherero wa 12 wabaye ku matariki ya 05-06 Ukwakira 2024 wahuje abanyamuryango ba FPR Inkotanyi batuye i Burayi. Witabirwa n’abagera kuri 700.

Dr Ngoga ati “Ni umunsi kandi twizihijeho Umunsi Mukuru w’Intwari z’u Rwanda, intwari dukesha ibi byose twagezeho, haba mu gihugu no mu miryango iduhurije mu mahanga. Ni byiza kubigarukaho kugira ngo urubyiruko ruzabikomeze nk’umuco mwiza w’ubutwari.”

Dr Ngoga yashimiye ubuyobozi bw’igihugu bubafasha ndetse bukabereka inzira nziza nk’abari mu mahanga na bo ntibasigare inyuma.

Yashimiye kandi Eugene Bushayija watanze ikiganiro ku amateka y’Intwari z’u Rwanda.

Mu byaganiriweho kuri uwo munsi wo kuzirikana Intwari z’u Rwanda, harimo no gukomeza gukangurira abanyamuryango batuye cyangwa bakorera muri Danemark, gukomeza gushyira hamwe, no gutanga umusanzu mu kubaka u Rwanda binyuze mu gushora imari mu bikorwa biteza imbere igihugu.

Abanyamuryango kandi babonye umwanya wo kuganira kuri gahunda y’Igihugu ya kabiri yo kwihutisha iterambere, NST2 na Manifesto y’imyaka itanu harebwa uko babigiramo uruhare, igikorwa cyakurikiwe no gusabana.

Umunsi w’Intwari z’u Rwanda ku rwego rw’igihugu wizihizwa buri mwaka ku wa 01 Gashyantare.

Uw’uyu mwaka watangijwe na Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannete Kagame ubwo bashyiraga indabo ku Kimenyetso cy’Ubutwari kiri ku Gicumbi cy’Intwari z’u Rwanda, baranazunamira mu rwego rwo kurata ibigwi byazo.

Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi n’inshuti zabo batuye muri Danemark bizihije Umunsi w'Intwari

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .