Abenshi bazi umuntu waguye mu kibuga cyangwa uwakoze impanuka agashiramo umwuka bagitegereje ko haboneka umuntu uzi ibyerekeye ubutabazi bw’ibanze ngo amufashe nibura amasegonda yo kuba agihumeka yiyongere.
Ubwo hizihizwaga umunsi mpuzamahanga w’ubutabazi bw’ibanze ku wa 14 Nzeri 2024, ufite insanganyamatsiko igira iti “Ubutabazi bw’ibanze na Siporo”; Umuyobozi ushinzwe Itumanaho no gutsura umubano muri Croix Rouge y’u Rwanda, Mazimpaka Emmanuel yagaragaje ko ari ngombwa kugira ubumenyi bw’ubutabazi bw’ibanze kugira ngo abahagiriye ikibazo babone uko bitabwaho byihuse.
Ati “Hari nka siporo zijya zikorwa abantu batigeze bateganya ubwo buryo bw’ubutabazi bw’ibanze kandi muri iyo siporo ni ho umuntu ashobora kugirira imvune ikomeye, atabonye ubutabazi bw’ibanze ako kanya ya mvune ikaba yamugeza kure.”
“Bigaragara ko abantu benshi bagira ibibazo bikomeye bitakagombye gukomera kubera ko babuze uzi ubutabazi bw’ibanze ngo abatabare hakiri kare. Muri siporo rero ni hamwe mu hantu abantu bashobora kugirira ikibazo kandi umuntu yari yabigiyemo ari muzima.”
Uyu muyobozi yagaragaje ko haba mu midugugu no mu ngo abantu bajya bahura n’ibibazo birimo ubushye n’imvune ku buryo ugize ikibazo ashobora kwitabara cyangwa agatabara abandi abaye afite ubu bumenyi.
Ati “Aho dutuye hari igihe haba nk’ikibazo cy’inkongi y’umuriro, ibiza nk’imyuzure n’ibindi bishobora kuba bigateza ikibazo abazi ubutabazi bw’ibanze bagatabara. N’ibindi bishobora kuba iwawe mu rugo, umuntu aritemye, avuye imyuna, aravunitse, ibintu nk’ibyo ntibibura. Ni ubumenyi bukenewe ku bantu bose.”
Yavuze ko abakora mu nganda cyangwa mu bikorwa by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bakangurirwa guhugura abakozi babo mu byerekeye ubutabazi bw’ibanze kugira ngo mu gihe habayeho impanuka umuntu abashe gutabarwa mbere yo kugera kwa muganga.
Abakora imyuga ibamo ibyago by’impanuka nk’abamotari, abashoferi n’abakora mu bwubatsi na bo basabwa kugira ubu bumenyi ariko bose bakanagira uruhago rw’umutabazi rubamo ibikoresho by’ibanze bifashisha mu gutabara.
Kugeza ubu kuri stade z’umupira w’amaguru iyo hatari imbangukiragutabara n’abashinzwe ubutabazi imikino izwi ku rwego rw’Ishyirahamwe ry’umupira w’Amaguru mu Rwanda ntishobora kuba.
Croix Rouge Rwanda ivuga ko mu bihe bishize yahuguye abakorerabushake 20 muri buri murenge, mu gihe abari mu gihugu hose bafite ubumenyi ku butabazi bw’ibanze barenga ibihumbi 68.
Mazimpaka yasabye abantu bose guhugukira kwiga ubutabazi bw’ibanze ku buryo ibyo umuntu akora biba bitunganye uko hari abagira ngo bagiye kwitabara bakishyiraho ibintu bishobora kubatera izindi ndwara.
Amafoto: Habyarimana Raoul
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!