Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera yavuze ko mu bihe by’iminsi mikuru hakunze kugaragara ubwiyongere bw’impanuka zo mu muhanda asaba buri wese kwitwararika.
Ati "Twinjiye mu gihe cy’iminsi mikuru ikunze kurangwa n’ubwiyongere bw’urujya n’uruza rw’ibinyabiziga n’ingendo z’abantu benshi. Ibi birasaba buri wese kugira icyo akora, cyane cyane abatwara ibinyabiziga birinda umuvuduko ukabije kandi bakubahiriza amategeko n’amabwiriza agenga imikoreshereze y’umuhanda n’uburyo bwo kuwugendamo kugira ngo birinde impanuka."
Yongeyeho ko bitewe n’ibirori bigiye biteganyijwe nk’ibitaramo byo guhimbaza, umuziki n’imyidagaduro, ndetse n’ibirori byo mu ngo; ibyo byose bitagomba kugira uwo bibangamira cyangwa ngo bihungabanye umutekano w’abandi.
Ati "Mu gihe wizihiza iminsi mikuru zirikana ko umutekano ugomba kuza imbere kandi wumve ko ufite inshingano zo kuwubungabunga. Ntutume ibirori wateguye n’ibyishimo byawe bitera ikibazo abandi nk’urusaku rwinshi n’ikindi cyose kibuza abandi umudendezo.”
“Niba wafashe ku binyobwa bisembuye irinde gutwara ikinyabiziga; witonde mu gihe ukoresha umuhanda, urinde abana kunywa ibinyobwa bisindisha, kandi ntusige abana bawe bonyine mu rugo kuko abantu bamwe bakunda gukoresha ibihe nk’ibi kugira ngo bibe."
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda yashimangiye ko ingamba z’umutekano zashyizweho kugira ngo abaturarwanda bose bizihize iminsi mikuru mu mudendezo bafite umutekano usesuye.
Ati "Iminsi mikuru isoza umwaka, kimwe n’ibindi birori, bisaba ko hashyirwaho ingamba kugira ngo abantu bayizihize mu mutekano, ariko nk’uko bisanzwe, umutekano utangirira kuri wowe ubwawe; tanga amakuru ku muntu ucyekwaho gukora icyaha cyangwa ikindi kintu cyose ubona giteye inkeke, n’abashoferi batwara banyweye ibisindisha."

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!