Polisi y’u Rwanda ivuga ko kuba abakora ibi bizamini bakwihugura neza byafasha mu kugabanya umubare w’abatsindwa.
Mu kiganiro Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco yagiranye na RBA yavuze ko abantu bakwiriye kwirinda kujya muri ibi bizamini mu buryo bwo kugerageza amahirwe.
Ati “Ibizamini ubikora witeguye, bakiga neza, bakamenya ko nta kugerageza amahirwe kuba mu kizamini cyo gutwara imodoka, nta kugerageza amahirwe mu gutwara imodoka mu muhanga, nta kugerageza amahirwe mu kumenya amategeko cyane ajyanye no gutwara imodoka mu muhanda.”
CP Kabera atangaje ibi mu gihe hashize iminsi ibibazo byavugwaga mu kwiyandikisha mu bizamini byo gutwara ibinyabiziga bikemutse, ndetse kuri ubu hakaba hashize iminsi itatu ababishaka batangiye kwiyandikisha.
Kugeza ubu abamaze kwiyandikisha barenga ibihumbi 80, aho abagera ku bihumbi 60 bo bamze kwiyandikisha ndetse bahabwa gahunda y’igihe bazakorera.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!