Ni nyuma y’aho kuri uyu wa Gatandatu tariki 21 Mutarama, umwe mu bafite imodoka yafatiwe mu Kigo gisuzuma ubuziranenge bw’ibinyabiziga giherereye i Remera mu Karere ka Gasabo yaravanye bimwe mu byuma mu modoka mu rwego rwo guhisha amakosa yari yarezwe.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera yavuze ko yahimbye amayeri yo gushaka kugaragaza ko yakoresheje amakosa imodoka ye yari yarezwe, nyamara aho kugira ngo ayikoreshe yakuyemo ibyuma.
Ati "Yakorewe isuzumwa ku itariki 19 Mutarama uyu mwaka, iregwa kuvubura ibyotsi byinshi aho kujya kuyikoresha ahimba amayeri yo gushaka kujijisha abapolisi."
"Uyumunsi ku wa Gatandatu nibwo yagarutse batahura ko yayikujemo utuyunguruzo tw’umwuka ndetse banamenamo amazi aho batuvanye kugirango imodoka nibayiha umuriro, umwotsi uze ari muke kandi uyunguruye."
Amaze gufatwa yiyemereye ko yakoze ubu buriganya agira ngo abone icyemezo cy’ubuziranenge atiriwe akoresha imodoka, akaba yari yagiriwe inama n’umukozi wo mu igaraje wabimufashijemo atagaragaje aho akorera, ko azavuga ko icyo yakoze ari ugusubirishamo moteri y’imodoka.
CP Kabera yaburiye abashoferi ko uburiganya ubwo ari bwo bwose bukorwa kugira ngo babone icyemezo cy’ubuziranenge imodoka zabo zitujuje ibisabwa butemewe kandi bihanirwa n’amategeko.
Ati: "Niba uzanye imodoka ngo bayisuzume ubuziranenge kuba watsindwa igenzura rya mbere si ukuvuga ko ubuzima bwayo burangiriye aho. Icyo usabwa ni ukujya kuyikoresha amakosa warezwe ukagaruka hakarebwa niba yakize. Ibyo ugomba kubyubahiriza ukirinda impanuka, ukarokora ubuzima bwawe n’ubw’abandi benshi bakoresha umuhanda."
Si ubwa mbere Polisi y’u Rwanda ifashe umushoferi ugaragaweho uburiganya mu gusuzumisha ubuziranenge bw’ikinyabiziga kuko no ku itariki 15 Ukuboza mu mwaka ushize, hafashwe abantu babiri bari bakurikiranyweho kugira uruhare mu guhabwa icyemezo cy’ubuziranenge bw’imodoka bari batiriye ibyuma mu igaraje, bakaza gufatwa barimo kubisubiza nyirabyo ngo bongere basubizemo ibyari bisanzwemo yari yarezwe ko bitujuje ubuziranenge.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!