Ikoranabuhanga rihuriweho na EAC mu kugenzura abashoferi b’amakamyo rizatangira gukoreshwa mu cyumweru gitaha

Yanditswe na Iradukunda Serge
Kuya 8 Kanama 2020 saa 10:20
Yasuwe :
0 0

Nyuma y’amezi atatu ibihugu bigize umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba EAC byemeranyije gushyiraho uburyo bw’ikoranabuhanga buzajya bwifashishwa mu kugenzura abashoferi b’amakamyo, uyu muryango watangaje ko mu cyumweru gitaha buzatangira gukoreshwa.

Gukoresha iri koranabuhanga rizwi nka ‘‘EAC Regional Electronic Cargo and Drivers Tracking System’ ni umwe mu myanzuro yavuye mu nama yabaye ku wa 29 Gicurasi hifashishijwe ikoranabuhanga igahuza abayobozi muri za Minisiteri z’Ubuzima, Ubwikorezi n’ibibazo by’Umuryango wa EAC.

Umuyobozi ushinzwe itumanaho n’ikoranabuhanga muri EAC, Eng Daniel Murenzi yavuze ko ibikorwa byo kumurika ku mugaragaro iri koranabuhanga bizatangira ku wa 12 Kanama bikageza ku wa 31 Kanama, ku ikubitiro bikazahera ku mupaka wa Rusumo uhuza u Rwanda na Tanzania.

Nyuma y’umupaka wa Rusumo ku wa 14 Kanama iri koranabuhanga rizatangizwa kandi ku mupaka wa Mutukula uhuza Tanzania na Uganda, naho ku wa 21 Kanama ritangizwe ku mupaka wa Malaba uhuza Kenya na Uganda.

Iri koranabuhanga kandi rizagezwa ku mupaka wa Namanga uhuza Tanzania na Kenya ku wa 28 Kanama, maze ku wa 31 Kanama ibi bikorwa byo gushyira iri koronabuhanga kuri za gasutamo bisoreze ku mupaka wa Kobera uri hagati y’u Burundi na Tanzania.

Gutangira gushyira iri koranabuhanga ku mipaka itandukanye ihuza ibihugu biri mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba bije nyuma y’igeragezwa ryakozwe mu ntangiriro ya 15 Kamena bikaza kugaragara ko ritanga umusaruro.

Eng Murenzi yavuze ko iri koranabuhanga rizanifashishwa no kugenzura izindi modoka igihe ingendo z’abantu zizaba zakomorewe hagati y’ibihubu bigize EAC.

Yagize ati “Ni byiza kumenya ko iri koranabuhanga rigenzura abashoferi rizanakoreshwa mu bundi buryo bwo gutwara abantu, burimo Bisi zambukiranya imipaka n’izindi modoka zo mu karere kacu, igihe zizaba zemerewe kongera gukora”

Abashoferi bazajya basabwa gushyira ‘application’ y’iri koranabuhanga muri telefoni zabo bwite ari nayo izajya yifashishwa mu kubakurikirana kuva batangiye urugendo, ndetse ahavutse ikibazo ibiro bishinzwe gukoresha iri koranabuhanga bizajya bivugana n’aba bashoferi ako kanya.

Iri koranabuhanga rizajya rigenzurirwa ku cyicaro cy’ubunyamabanga bukuru bwa EAC, ryunganirwe n’ahandi hantu hane hateguwe mu bihugu bine ari byo Kenya, Uganda, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’u Rwanda ndetse no ku mupaka wa Nimule muri Sudani y’Epfo.

Uretse iby’iri koranabuhanga abashoferi bazajya bemererwa gutambuka ni abahawe icyemezo cy’uko bapimwe COVID-19, bagasanga ari bazima.

Icyemezo cy’uko umuntu yapimwe kandi ari muzima kizajya kimara iminsi 14, kikazajya gifasha uwagihawe gukora ingendo mu bihugu byose bya EAC bitamusabye kongera gusuzumwa COVID-19, cyeretse igihe agaragaje ibimenyetso bituma akekwa ko yanduye.

Abazajya basuzumwa bagasanga baranduye bo ntibazajya bahabwa icyo cyemezo, ahubwo bazajya bakurikiza amabwiriza ateganywa n’inzego z’ubuzima arimo no gushyirwa mu kato, bakavurwa.

Iri koranabuhanga rizajya rikoreshwa mu gukurikirana abashoferi b'amakamyo kugira ngo badakwirakwiza Covid-19

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .