COVID-19 yeretse Isi ko ihuzanzira rya internet atari umurimbo-Perezida Kagame

Yanditswe na Tuyishimire Raymond
Kuya 7 Ukuboza 2020 saa 10:12
Yasuwe :
0 0

Perezida Paul Kagame yatangaje ko icyorezo cya COVID-19 cyeretse Isi ko ihuzanzira rya internet atari uburyo bw’umurimbo bwashyizweho ko ahubwo ari ngombwa mu buzima no ku iterambere rya muntu.

Umukuru w’Igihugu yabigarutseho kuri uyu wa Mbere tariki 7 Ukuboza 2020, mu Nama y’Ubutegetsi y’Umuryango Smart Africa, yabaye hifashishijwe ikoranabuhanga kubera icyorezo cya COVID-19.

Iyi nama y’Ubutegetsi ya Smart Africa yabaga ku nshuro ya cyenda yasuzumye ibikorwa byayo na gahunda igamije kwimakaza ikoranabuhanga nk’umusingi w’ibindi bikorwa by’iterambere rya Afurika binyuze mu gukoresha umuyoboro mugari wa internet ihendutse.

Perezida Kagame yashimangiye ko Smart Africa izakomeza gukorana neza n’abikorera mu rwego rwo kurushaho kunoza ishoramari rihamye mu nzego zitandukanye ndetse no gushimangira ubufatanye muri iki gihe cy’icyorezo cya COVID-19.

Yagize ati “Ibi cyane biragaragarira muri iki gihe cyo kuzanzamuka tuva muri COVID-19. Iki cyorezo cyatweretse ko ihuzanzira rya internet atari uburyo bw’umurimbo ahubwo ko ari ngombwa mu buryo bugaragara mu gutanga uburezi ndetse na serivisi z’Ubuzima.’’

Yakomeje ati “Byose bishingiye ku bikorwa remezo by’ikoranabuhanga n’imirimo myiza yo mu gihe kiri imbere. Ibyo nabyo bizashingira ku bumenyi ku ikoranabuhanga kandi intego ya Smart Africa ishingiye kuri ibi byose turi kugerageza gukora.’’

Perezida Paul Kagame yavuze ko uyu muryango ukomeje ubufatanye n’abandi bafatanyabikorwa mu rwego rwo gukomeza gushyira mu bikorwa gahunda zawo.

Umukuru w’Igihugu yishimiye ko umubare w’ibihugu biri muri Smart Africa ugenda wiyongera, avuga ko yifuza gushimangira ubufatanye n’abikorera.

Ati “Nishimiye kuvuga ko ibindi bihugu birindwi bimaze kwinjira muri Smart Africa uhereye igihe twasozaga Inama y’Abagize Inama y’Ubutegetsi yabaye muri Gicurasi 2019. Byatumye umubare w’ibihugu binyamuryango uba 31.’’

Ibihugu bishya byinjiye muri Smart Africa birimo Algeria, Cap vert, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Mauritania, Maroc, Sierra Leone na Zimbabwe.

Perezida Kagame yavuze ko hari “n’abandi banyamuryango baturutse mu nzego z’abikorera nkaba nifuza gushimangira akamaro k’ubufatanye bwacu n’abikorera.’’

Iyi nama kandi yarebewemo uburyo bwo gushyiraho internet ihendutse kugeza mu 2025, kurebera hamwe igishushanyo mbonera cy’ibyaro biteye imbere, kwiga ku buryo bwo gushyiraho za Ambasade za Smart Africa, gushyiraho ishuri ryigisha iby’ikoranabuhanga (Smart Africa Digital Academy) n’ibindi.

Smart Africa ni gahunda igamije guhindura Afurika binyuze mu ikoranabuhanga, hakibandwa ku guteza imbere ikoreshwa ry’ikoranabuhanga mu buzima bwa buri munsi, kwegereza abaturage Internet y’umurongo mugari n’irindi koranabuhanga, no guharanira iterambere rirambye binyuze mu gukorera mu mucyo.

Iyi gahunda yamuritswe mu 2013 n’abakuru b’ibihugu birindwi, imaze kugera ku bihugu 30, byiyongeraho imiryango iharanira iterambere ry’ikoranabuhanga n’itumanaho hagamijwe guhindura imibereho y’abaturage n’iterambere ry’ubukungu.

Perezida Paul Kagame yatangaje ko icyorezo cya COVID-19 cyeretse Isi ko ihuzanzira rya internet ari ngombwa mu buzima

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .