COVID-19: Utubari na restaurant byafunzwe ku bwo kutubahiriza amabwiriza

Yanditswe na IGIHE
Kuya 30 Kanama 2020 saa 05:41
Yasuwe :
0 0

Polisi ikorera mu Mujyi wa Kigali yakoze igikorwa cyo kugenzura iyubahirizwa ry’amabwiriza yo kurwanya ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19, birangira utubari tuzwi nka Miami Family, Cincinnita Pub Limited two mu Karere ka Kicukiro dufunzwe nyuma yo kurenga ku mabwiriza tugacuruza inzoga kandi bitemewe. Ni mu gihe restaurant yitwa Cuppa Coffe yafatiwemo abakiliya bagiye gukoreramo ibirori byo kwizihiza isabukuru y’amavuko nayo yafunzwe.

Ahagana saa moya z’umugoroba abapolisi basanze abantu 14 bari mu kabari kitwa Miami Family kari mu Murenge wa Gikondo mu Karere ka Kicukiro bari kunywa inzoga.

Ni mu gihe amabwiriza avuga ko abantu bagomba kuba bari mu ngo zabo saa moya. Ku isaha ya saa kumi n’imwe n’igice z’umugoroba mu kabari kitwa Cincinnati Pub Limited naho hafatiwe abantu icyenda bari kunywa inzoga. Ni mu gihe nyamara amabwiriza yo kurwanya COVID-19 atemerera utubari gukora. Utu tubari twahise dufungwa.

Minani Emmanuel nyiri akabari kitwa Miami Family yemera ko yarenze ku mabwiriza agacuruza inzoga bitemewe kandi n’amasaha yarenze.

Ati “Ndemera amakosa nakoze yo gucuruza inzoga bitemewe, byanteje igihombo kuko natanze amande kandi ndibusange ibintu byanjye byangiritse. Ndagira inama bagenzi banjye baba bakora nk’ibyo nakoraga cyangwa se abafite ibitekerezo byo kubikora ko babyihorera bakumvira amabwiriza ya Leta.”

Yakomeje avuga niyo bamufungurira azaba ahagaritse ubucuruzi bw’inzoga kugeza igihe Leta izatangira uburenganzira.

Bizimana nyiri akabari kitwa Cincinnati Pub Limited nawe yemera ko kuwa Gatanu saa kumi n’imwe n’igice yari afite abakiliya bari kunywa inzoga.

Ati “Twari dufite abakiliya bamwe bari kurya abandi bari kunywa inzoga, twakoze amakosa. Ubutumwa natanga ni uko twakumva neza ubutumwa Leta iduha kandi tugakurikiza ibyavuzwe na Leta.”

Kuwa Gatanu kandi muri restaurant yitwa Cuppa Coffee hafatiwe urubyiruko rwari ruri gukora ibirori byo kwizihiza isabukuru y’amavuko. Hari hateraniye abantu barenze umubare wagenwe wo kwakira abagana iyi nzu kuko ubusanzwe hakira abantu batarenze 35.

Iyakaremye Innocent ushinzwe gucunga imikorere y’iyo restaurant, yavuze ati “Ku isaha ya saa cyenda haje urubyiruko rw’abantu 20 nibo nabashije kumenya ariko hari n’abandi benshi ntamenye, baje gukoreramo ibirori by’isabukuru y’amavuko y’umwe muri bagenzi babo. Baraje turabakira tubaha icyo kunywa, bagitangira ibyo birori nibwo inzego z’umutekano zahageze ziradufata twese.”

Iyakaremye avuga ko usibye urwo rubyiruko, muri iyo restaurant harimo abandi bantu benshi ku buryo yari yarengeje umubare w’abantu bagomba kwicaramo hubahirijwe intera hagati y’umuntu n’undi kuko ubundi bagomba kuba ari abantu 35.

Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyarugenge, Nkurunziza Emmy, yavuze ko nk’ubuyobozi mu nzego z’ibanze bafashe ingamba zo gufatanya n’inzego z’umutekano mu kurwanya abarenga ku mabwiriza yo gukumira ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID.

Ati “Hari bamwe mu bantu bahawe uburenganzira bwo gukora ariko ugasanga barenze ku mabwiriza bahawe na Leta, niyo mpamvu kuva ku masibo, imidugudu kuzamura turimo gukorana n’inzego z’umutekano mu kugenzura abantu barenga ku mabwiriza yo kurwanya ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19. Ni ingamba twatangiye kandi ntituzadohoka.”

Nkurunziza yakomeje agaragaza ko urubyiruko arirwo rukomeje kugaragara mu bikorwa byo kurenga ku mabwiriza ya Leta nyamara aribo bafite ibyago byinshi byo kujya kwanduza abakuze.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera, yavuze ko habayeho igihe cyo kwigisha abantu ariko ubu igikurikiyeho ni uko abarenga ku mabwiriza bagiye gutangira kugerwaho n’ingaruka z’ako kanya.

Ati “Twagize igihe cyo kwigisha abantu, kubandikira amande [...] ariko ubu byahagaze. Restaurant tuzajya dusanga yarenze ku mabwiriza nk’iriya mwabonye mu mujyi rwa gati izajya ihita ifungwa ako kanya, utubari natwo ni uko, cyo kimwe n’ahandi hose batanga serivisi bikagaragara ko barenze ku mabwiriza hazajya hahita habaho ingaruka z’ako kanya hahite hafungwa.”

Umuvugizi wa Polisi yashimangiye ko utubari utwo aritwo twose tutemerewe gukora kandi amabwiriza arabivuga neza.

Ati “Utubari ntitwemerewe gukora, n’amabwiriza arabivuga neza ko utubari twaba utwo muri restaurant cyangwa muri hotel tutemerewe gukora. Umunsi hakozwe igenzura bagasanga utwo tubari turimo gukora ahantu hakorera utwo tubari hazahura n’ingaruka z’ako kanya, hazahita hafungwa n’ufite ubwo bucuruzi akumva ko afite uruhare rwo kurinda abaturarwanda.”

CP Kabera yavuze ko usibye abanyatubari na restaurant n’undi wese uzarenga ku mabwiriza yo kurwanya ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19 agiye kujya ahura n’ingaruka z’ako kanya.

Polisi isobanura ko abazajya barenga ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19 bazajya bahura n'ingaruka z'ako kanya
Iyi restaurant yafatiwemo abantu bagiye kwizihiza isabukuru y'amavuko
Aka kabari k'i Gikondo kasanzwemo abantu bari kunywa inzoga mu gihe bitemewe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .