COVID-19: Urunyurane rw’ibitekerezo ku buryo bwo kugoboka Abanyarwanda barya ari uko bakoze

Yanditswe na Habimana James
Kuya 24 Werurwe 2020 saa 10:24
Yasuwe :
0 0

Kuva ku Cyumweru, itegeko ryatanzwe mu gukumira icyorezo cya COVID-19 ni uko abantu bose baguma mu mu rugo, imirimo inyuranye igafungwa, hagakorwa gusa ingendo za ngombwa nko kujya guhaha no kwivuza.

Ni icyemezo cyafatiwe igihe bijyanye n’uburyo icyorezo cya Coronavirus gikomeje gukwirakwira, ariko gishyira ihurizo ku mibereho y’abantu barya ari uko bakoze uwo munsi, bitandukanye n’abakora akazi bahembwa ku kwezi kuko bo bashobora gukorera mu rugo, ukwezi kwashira umushahara ukajya kuri konti.

Si bose ariko kuko n’ibigo by’ubucuruzi byigenga, ibi bihe byatumye byinjira mu bihe by’ubukungu butifashe neza kubera ko ibikorwa byahungabanye.

Mu gutekereza ku bahise bahagarikirwa imirimo, Umuyobozi Mukuru wa Banki Nyarwanda Itsura Amajyambere, BRD, Kampeta Pichette Sayinzoga, ni umwe mu batanze ibitekerezo ku buryo bwakoreshwa.

Ati “Bamwe muri twe dufite amahirwe yo guhembwa ku kwezi. Icyumweru gitaha tuzahembwa nkuko bisanzwe. Dufate umwanya [wo] gutera inkunga abadafite ayo mahirwe n’abadukorera bakeneye inkunga idasanzwe kugirango bafashe imiryango wabo.”

Ni igitekerezo cyakirijwe yombi n’abantu batandukanye, kuko bazirikana abaturanyi babo ibibazo barimo muri bene ibi bihe, kuko imirimo myinshi yafunzwe.

Eva Murwanashyaka ni umwe mu bashimye iki gitekerezo, anavuga ko we yiteguye kwitanga amafaranga, ahubwo hakwiye gushyirwaho uburyo byakorwamo.

Yakomeje ati “Iyi challenge ni nziza cyane mudushyirireho uburyo bwiza bwo kuyatanga, njye ku mushahara wanjye ntanzeho 50,000.”

Ibi bitekerezo byiyongereyeho iby’umusesenguzi mu bya politiki, Lonzen Rugira, wavuze ko mu mafaranga yakoreshwa mu kugoboka abaturage muri ibi bihe, harebwa ku yabitswe mu Kigega Agaciro.

Yagize ati “Nasomye ko Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu irimo kureba uko yafasha ababonaga amafaranga umunsi ku munsi, ariko mfite igitekerezo. Mukoreshe Agaciro Development Fund. Ibi bizaha ingufu iki kigega gukomeza guterwa inkunga mu gihe kiri imbere, kuko kizafatawa nk’ikigega cy’ubwisungane.”

Ikigega Agaciro cyashinzwe mu Ukuboza 2011 ndetse Guverinoma y’u Rwanda iheruka kucyegurira imigabane yari ifite mu bigo bitandukanye by’ubucuruzi birenga 20, ngo abe aricyo gitangira kuyicunga no kuyibyaza umusaruro.

Muri Nzeri umwaka ushize ubuyobozi bwatangazaga ko mu myaka 6 ikigega kigeze kuri miliyari 194 Frw.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof Shyaka Anastase, ku Cyumweru yatangaje ko Leta yiteguye gufasha ab’amikoro make kugira ngo muri iki gihe hafashwe ingamba zidasanzwe zo kwirinda Coronavirus, batazicwa n’inzara.

Mu bindi bitekerezo byatanzwe, harimo no kuba Leta yakora ubuvugizi ku bantu baba munzu bakodesha, kugira ngo batazishyuzwa ubukode bitewe n’ubukungu butifashe neza.

Gusa Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Hakuziyaremye Soraya, yatangaje ko muri ibi byumweru bibiri gusa bitakunda ngo basabe ba nyiri nzu kutaka ubukode, ariko bazareba uko ikibazo kigenda gifata intera, maze hagire ingamba zifatwa.

Uwitwa @donshutter kuri Twitter we yavuze ko yemereye umuntu uba mu nzu ye kutazamwishyura mu bihe bya Coronavirus, asaba n’abandi babishoboye gukora batyo.

Umuyobozi Mukuru wa BRD, Kampeta Sayinzoga yasabye abazahembwa uku kwezi kwibuka abakeneye ubufasha muri ibi bihe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .