COVID-19: Umwarimu w’i Ngoma yakoze imashini zikarabya abantu zikanabaha “hand sanitizer” batazikozeho (Video)

Yanditswe na Hakizimana Jean Paul
Kuya 13 Kanama 2020 saa 04:44
Yasuwe :
0 0

Umwarimu witwa Ntaganzwa Sylvestre utuye mu Murenge wa Zaza mu Karere ka Ngoma, yakoze imashini zikarabya abantu ndetse zikanabatera imiti yica udukoko (Sanitizer) umuntu atazikozeho mu gufasha abantu kwirinda gukorakora ku bikoresho by’isuku hirindwa icyorezo cya COVID-19.

Ni umugabo ufite imyaka 31, ufite umugore n’abana babiri, amaze imyaka itanu yigisha ku ishuri ryisumbuye rya TTC Zaza, nk’umwarimu wa siyansi kuva mu mwaka wa kane kugera mu mwaka wa gatandatu.

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Ntaganzwa yavuze ko yagize igitekerezo cyo gukora izi mashini nyuma ya gahunda ya Guma mu Rugo yashyizweho kubera icyorezo cya COVID-19.

Yavuze ko bakimara gufunga amashuri yarebye ukuntu inzego z’ubuzima ziri kugira abantu inama yo gukaraba intoki kenshi ku munsi mu kwirinda iki cyorezo akifuza gutanga umusanzu.

Ati “Nararebye mbona dukeneye uburyo burenze ubwo twakoreshaga, urabona iyo abantu bagiye gukaraba kuri sanitizer bahuriza akaboko ku icupa, bajya gukaraba amazi bagahuriza akaboko ku isabune, nkibibona rero natangiye gutekereza ukuntu umuntu yakora imashini izajya ituma abantu bakaraba nta hantu bakoze kuko iyo bakora ahantu henshi bahahurira byongera ikwirakwiza rya COVID-19.”

Ntaganzwa yakomeje avuga ko aribyo byatumye akora izi mashini zikoresha, kugira ngo zize kuziba icyuho noneho bibe byafasha mu kwirinda Coronavirus.

Yavuze ko mbere yo kuyikora yabanje gukora ubushakashatsi mu gihe cy’ukwezi kose ariko ngo aho yatangiye kuzikorera afite ubushobozi bwo gukora nibura imashini 20 ku munsi mu gihe yaba yabonye ibikoresho.

Uburyo imashini ze zikoze

Ntaganzwa asobanura ko imashini ze zikoresha ikoranabuhanga, umuntu yegerezaho akaboko ubundi bya bikoresho bikabona ko hari umuntu ukeneye gukaraba bikarekura amazi, isabune cyangwa umuti. Inyuma iyi mashini ikozwe mu mbaho na triplex.

Ati “Imashini yanjye izafasha byinshi abanyarwanda kuko murebe nk’insengero bazisabye gukoresha imashini cyangwa uburyo bwo gukaraba budasaba ko abantu bakoranaho, kandi izi mashini zirabyujuje, rero izafasha mu kugabanya ikwirakwira rya COVID-19 kuko abantu bazakaraba intoki mu buryo buboroheye kandi bufite umutekano atari nka biriya bwo kuvuga ngo turahurira ku icupa, ku mazi n’isabune dukozaho ibiganza, ubona ko bidakozwe neza ikwirakwira rya Covid-19 ryakomeza kwiyongera.”

Imbogamizi agihura nazo

Ntaganzwa yakomeje avuga ko zimwe mu mbogamizi agihura nazo harimo igishoro gike bituma atanabasha guhaza isoko aba afite.

Ati “Ubushobozi bwanjye buracyari buke kuko n’isoko mfite ubu kurihaza ntabwo binyoroheye, ubu mfite isoko ry’imashini 18 kandi zinsaba ibikoresho byinshi cyane, nta nyungu nini iba irimo amafaranga menshi aba ari ay’ibikoresho bigurwa ngo byubake izi mashini, igishoro cyanjye kiracyari gike niyo mbogamizi mfite.”

Yakomeje avuga ko abonye umufatanyabikorwa umufasha kubona ibikoresho bihagije yakora imashini nyinshi ku munsi ku buryo yabasha guhaza isoko ry’abanyarwanda, yakebuye abandi barimu kujya bishakamo ibisubizo bagatekereza byagutse bagafasha igihugu mu bintu runaka.

Ati “Nagira inama abantu yo kutisuzugura ngo wumve ko ikindi abandi bakoze nawe utatanga umusanzu, abantu bashire ubute bashakishe, ibyo batabonye mu ishuri bashire ubute babishakishe, abato bashirike ubute kandi bagire amatsiko yo gushaka kumenya.”

Kuri ubu imashini irekura sanitizer ayigurisha amafaranga ibihumbi 80 Frw mu gihe irekura amazi n’isabune ayigurisha ibihumbi 200 Frw.

Uyu mwarimu yakoze izi mashini nyuma yo kubona uburyo gusangira ibikoresho by'isuku bishobora gukwiza Coronavirus
Imashini iha umuntu hand sanitizer ayigurisha ibihumbi 80 Frw
Ntaganzwa Sylvestre asanzwe ari umwarimu wa siyansi muri TTC Zaza

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .