Minisitiri Ngamije yatangaje kuri iki cyumweru ko Leta y’u Rwanda iri mu bihugu 96 biri muri gahunda yo kubona urukingo binyuze mu Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima n’ishami rishinzwe gukwirakwiza inkingo ibihugu bisanzwe byifashisha.
Yakomeje ati “Rero twariyandikishije, twamaze no gutanga ubusabe bw’urukingo n’imibare y’inkingo dukeneye, ubu uko inkingo zigenda zijya ku isoko ni ko icyo kigo kivugana n’abazikora kugira ngo bamenye umubare bashobora guha icyo kigo gishinzwe kwegeranya abazakora inkingo zemejwe bose, habeho kuzigeza mu bihugu.”
“Tuzahera ku bantu 20% by’Abanyarwanda bazabona inkingo ku cyiciro cya mbere tunyujije muri ubwo buryo bw’Umuryango w’Abibumbye, ariko ntibinabujije ko habaho ibiganiro n’ibindi bihugu bishobora kuba byabona inkingo bikaba byanaziduha, ariko ni uburyo bushoboka tutari twanoza, ariko burashoboka nk’ibihugu by’inshuti.”
Minisitiri Ngamije yatangarije kuri Televiziyo y’Igihugu ko ubu imbaraga nyinshi u Rwanda rwazishyize mu gushakisha inkingo uko zizagenda zemezwa, ku buryo “nibaza ko tugomba kuba mu bihugu bya mbere muri Afurika bizazibona”, nk’uko Minisitiri Ngamije yabivuze.
Imyiteguro igeze kure
Kugeza ubu inkingo eshatu nizo zatekerejweho, hari urwakoze na Moderna Inc. yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ruzwi nka mRNA-1273, urwa AstraZeneca yo mu Bwongereza n’urwakozwe na Pfizer yo muri Amerika ifatanyije na BioNTech yo mu Budage, bakoze urukingo bise BNT162b2.
Izi nkingo zifite ibyo zisaba byihariye nko mu kuzibika ku bukonje bwo hejuru, ku buryo hakenewe ububiko bwazo bwizewe haba ku rwego rw’igihugu, ku rwego rw’Intara n’Uturere kugeza mu mavuriro, kugira ngo zirusheho kwegera abaturage.
Minisitiri Ngamije yakomeje ati “Ibyo byose twebwe twumva hari byinshi twujuje cyane cyane ku nkingo nk’ebyiri muri ziriya eshatu zasabwe, ndetse na ruriya rukingo rwa mbere rwa Pfizer rugomba gukonjeshwa cyane, dufite uko twakwakira umubare utari mutoya ku rwego rw’igihugu, kuko iyo wakiriye urwo rukingo rukonjeshwa kuri dogere celcius kugeza kuri 70 munsi ya zeru, iyo utangiye gutanga urukingo ushobora kuruvana aho hantu hakonja cyane ukarumarana iminsi itanu ukoresheje frigo zisanzwe z’inkingo.”
“Bivuge ko izo zisaba ibikomeye kurusha izindi nazo zibonetse, twazikoresha. Izindi ebyiri, Moderna cyangwa se AstraZeneca, zo nta na frigo twagura kuko turazifite. Turi guhugura abakozi, turi kumenya neza abo tuzaheraho aho babarizwa, abakozi bo kwa muganga bo birumvikana ni ukubasanga ku bigo nderabuzima n’ibitaro aho bakorera, ariko nk’abantu bafite indwara karande zitandukanye, tuzi imibare muri rusange ariko tugomba no kwitegura kumenya ngo barabarizwa he, mu mirenge yihe, mu midugudu yihe.”
Yavuze ko ubu hari gukorwa ibarura ryo kumenya aho abantu bafite indwara zikomeye nk’iz’ubuhumekero, diabete n’izindi, baherereye, kugira ngo bazegerwe ku bigo nderabuzima, umunsi urukingo rwabonetse.
Minisitiri Ngamije yakomeje avuga ko umunsi inkingo zabonetse, ba 20% bazakingirwa ku buntu, ariko harimo gushakirwa n’ubundi bushobozi ku buryo hazakingirwa nibura 60%, hakiyongeraho nk’abapolisi, abakora ku mipaka, abakorera mu bucucike, muri za gereza, inkambi z’impunzi, abacuruzi n’abandi.
Yakomeje ati “Iyaba rwari rubonetse, n’ejo twakingira.”
Biteganywa ko Abanyarwanda bashobora kubona inkingo za mbere nibura muri Werurwe 2021.
Ibihugu bitandukanye byatangiye kwemezwa itangwa ry’izi nkingo, nk’u Bwongereza bwatangiye ikingira, naho Leta Zunze Ubumwe za Amerika ni kuri uyu wa Mbere.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!