COVID-19: U Rwanda ni urwa mbere muri Afurika mu bihugu byoroheje uburyo bwo kwishyura imisoro

Yanditswe na Tuyishimire Raymond
Kuya 10 Ugushyingo 2020 saa 08:11
Yasuwe :
0 0

Raporo y’Urugaga Nyafurika rushinzwe Imisoro, Africa Tax Administration Forum, ATAF, yashyize u Rwanda ku mwanya wa mbere muri Afurika mu bihugu byashyizeho ubworoherezwe mu misoro hagamijwe guhangana n’ingaruka za Coronavirus.

Ni raporo igaragaraho ibihugu 21 byo ku Mugabane wa Afurika byashoboye guhigura ingamba zorohereza abasora.

Mu gukora iyi raporo hagenderwa ku buryo ibihugu byesheje imihigo bijyanye n’ingamba buri kimwe cyari cyashyizeho mu rwego rwo korohereza abasora kugira ngo abagizweho n’ingaruka za Coronavirus, babashe kuzahura ubucuruzi bwabo.

Muri izo ngamba harimo kongera igihe cyo kwishyura umusoro ku nyungu zabonetse mu 2019 cyavuye tariki 31 Werurwe 2020 gishyirwa tariki 15 Mata 2020 ku basora banini bo bari basanzwe na tariki 30 Mata 2020 ku basora bato n’abaciriritse; gushyira ingufu mu itangwa rya serivisi zayo hakoreshejwe ikoranabuhanga no gusubiza miliyari 13 z’amafaranga y’u Rwanda y’umusoro ku nyongeragaciro (TVA) ku bigo bito n’ibiciriritse mu rwego rwo kubifasha guhangana n’ingaruka za Coronavirus.

Komiseri wungirije ushinzwe Abasora mu Kigo gishinzwe imisoro n’amahoro, Uwitonze Paulin, yabwiye IGIHE ko iyi raporo ifite icyivuze ku Rwanda kuko bigaragaza ko rushyira mu bikorwa icyo rwiyemeje.

Yagize ati “Iyi ni raporo nziza cyane ku Rwanda kubera y’uko niba Leta itekereza ku basora ndetse n’igihe turimo, ni ikigaragaza y’uko gahunda zose zigendanye no korohereza ubucuruzi no kuzamura ubucuruzi mu Rwanda atari ibintu biri mu magambo gusa, ahubwo no mu bikorwa bigaragara.’’

Akomeza avuga ko u Rwanda rwari rwarihaye ingamba zigera hafi kuri 40 zigamije korohereza abacuruzi, ugereranyije n’ibindi bihugu byahize kandi bigashyira mu bikorwa ingamba nke.

Uwitonze ahamya ko izo ngingo ziri mu zagendeweho u Rwanda ruza mu bihugu bya mbere.

Ati “Niba dufite ingamba zigera hafi kuri 40 twashyize mu bikorwa kugira ngo tworohereze abacuruzi, mu gihe hari ibihugu bigenzi byacu nubwo tutabigaya, usanga bifite ingamba ebyiri, eshatu, enye ni ikivuga yuko ku gihugu ari ikintu gikomeye, amahanga adakwiye kubona ko ibyo tuvuga ko ari ukwamamaza ahubwo tubishyira mu ngiro.”

Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro ku ntego cyari cyahawe na Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi, yo gukusanya imisoro ingana na miliyari 354 Frw, cyarengejeho 6.1% bigaragaza ko ingamba leta yashyizeho yo kuzahura ubucuruzi mu gihe cya Coronavirus zagezweho.

Muri iyi raporo u Rwanda ruza ku mwanya wa mbere nk’igihugu cyashyize mu bikorwa ingamba zigamije korohereza abasora aho cyashyize mu bikorwa ingamba zigera kuri 39.

Kuri uru rutonde, u Rwanda rukurikirwa na Lesotho yo yashyize mu bikorwa ingamba zigera kuri 21, Uganda ni iya gatatu nayo yashyize mu bikorwa ingamba zigera kuri 17 naho Namibia, u Burundi, Angola biza mu bihugu byahize ingamba nke zijyanye n’ubworohereze mu misoro hagamijwe guhangana na Coronavirus aho zashyizeho hagati y’ebyiri n’eshatu.

Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro (RRA) cyatangaje ko mu gihembwe cya mbere cy’umwaka w’ingengo y’imari 2020/2021, imisoro yakusanyijwe yageze kuri miliyari 371.5 Frw. Intego cyari cyihaye ni ugukusanya imisoro n’amahoro bingana na miliyari 351.2 Frw, bivuze ko intego yagezweho ku kigero cya 105.8 %. Ku ntego bari bihaye hiyongereyeho miliyari 20.3 Frw.

Mu ngengo y’imari ya 2020/2021, Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko imisoro izinjizwa izagabanuka ikagera kuri miliyari 1421 Frw ugereranyije na miliyari 1516.3 Frw yakusanyijwe mu ngengo y’imari ishize.

Mu kuziba icyuho cy’imisoro yari kuzakusanywa, Guverinoma yatangaje ko izongera inguzanyo ziva hanze no mu gihugu hibandwa ku zihendutse kandi hubahirizwa igipimo ntarengwa cy’umwenda w’igihugu.

URwanda rwashyizwe ku mwanya wa mbere muri Afurika mu bihugu byashyizeho ubworohereze mu misoro hagamijwe guhangana na COVID-19

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .