COVID-19: Rotary Club Rwanda yahaye MINEDUC inkunga yo kubaka ubukarabiro mu bigo by’amashuri

Yanditswe na Tuyishimire Raymond
Kuya 6 Ugushyingo 2020 saa 10:20
Yasuwe :
0 0

Umuryango w’abagiraneza wa Rotary Club mu Rwanda wahaye Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) inkunga ya 4 312 100 Frw, azifashishwa mu kubaka aho gukarabira ku mashuri atandukanye mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira rya COVID-19.

Ubusanzwe rotary clubs zitanga umusanzu mu gufasha mu bijyanye no kunoza imitangire y’amazi meza, ireme ry’uburezi, kurwanya ibyorezo nko guhashya indwara y’imbasa, ubujiji n’ubukene, kurengera ibidukikije no guharanira amahoro hagamijwe guteza imbere imibereho y’abaturage.

Inkunga Rotary Club Rwanda yatanze, ku ikubitiro izifashishwa mu kubaka ahantu ho gukarabira ku mashuri atanu ari mu turere tugize Umujyi wa Kigali mbere yo gukomereza mu tundi duce.

Umuyobozi wa Rotary uhagarariye District Governor mu Rwanda, Rugera Jeannette, yavuze ko inkunga yakusanyijwe na Rotary Club iri mu murongo wo gukomeza kwimakaza umuco w’isuku.

Ati “Iyi nkunga igenewe amashuri mu rwego rwo kurwanya COVID-19,Rotary natwe ntitwasigaye inyuma, twasanze ari byiza ko twafatanya na guverinoma cyane cyane ko ubu abana bamwe basubiye ku ishuri, abandi bariho barajyayo, ugasanga hari amashuri agikeneye aho gukarabira.’’

Akomeza avuga ko iki gikorwa kigiye gutangirira muri Kigali ariko n’abandi bazagerwaho.

Yakomeje ati “Ubu ngubu tugiye gutangirira ku mashuri atanu, atatu yo muri Kigali, n’abiri yo mu tundi turere. Iyi ni intangiriro ariko ni igikorwa n’ubundi kizakomeza kugira ngo tugeze aho abana bakarabira henshi hashoboka.’’

Kuva icyorezo cya COVID-19 cyagaragara mu Rwanda, clubs zigize Rotary zifatanyije n’abandi mu gufasha abahungabanyijwe n’ingamba zo kurwanya ikwirakwira ry’iki cyorezo zirimo kugaburira abatishoboye n’abatakaje akazi, kugurira udupfukamunwa abatadufite no guha abakora kwa muganga ibikoresho by’ubwirinzi.

Umuyobozi Mukuru muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe Politiki n’Igenamigambi, Baguma Rose, yabwiye IGIHE ko bari basanzwe bafite gahunda yo kongera aho gukarabira mu mashuri, bashima uruhare rwa Rotary club mu rugamba rwo kurwanya COVID-19.

Ati ‘‘Nka MiNEDUC turashimira cyane Rotary Club yatanze inkunga kugira ngo badufashe kubaka ahantu abana bazajya bakarabira mu mashuri, turabishimye kuko niyo gahunda dufite.’’

Ati “Muri iki gihe, abana batangiye gusubira ku ishuri ariko murabizi ko imwe mu ngamba zashyizweho na Minisiteri y’ubuzima harimo no gukaraba buri gihe, kenshi ku munsi, harimo kwambara agapfukamunwa n’izindi ngamba .Urumva ibi bije nk’inkunga ikomeye, ni bumwe mu buryo buzadufasha kurinda abana icyorezo cya COVID-19 mu gihe bari ku ishuri.’’

Mu Rwanda, Rotary igizwe na clubs esheshatu zirimo iya Musanze, Kigali Mont Jali, Kigali Virunga, Kigali Doyen, Gasabo na Butare zibarizwamo abanyamuryango 122.

Abayobozi ba Rotary Club ubwo bashyikirizaga inkunga y'amafaranga MINEDUC hagamijwe kubaka ahantu ho gukarabira mu mashuri yo mu Mujyi wa Kigali no mu tundi turere
Umuyobozi wa Rotary uhagarariye District Governor mu Rwanda, Rugera Jeannette (ibumoso) n'abandi bayobozi ba Rotary Club mu gihugu babanje kugirana ibiganiro na Minisiteri y'Uburezi bigamije kunoza ubufatanye mu kurwanya Coronavirus
Rotary Club isanzwe ifitanye ubufatanye na MINEDUC muri gahunda yo guteza imbere uburezi
Umuyobozi Mukuru muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe Politiki n’Igenamigambi, Baguma Rose, ni wakiriye inkunga yatanzwe na Rotary Club mu Rwanda
Rotary Club Rwanda yahaye MINEDUC inkunga y'asaga miliyoni 4 Frw yo kubaka ubukarabiro mu bigo by’amashuri
Umuyobozi wa Rotary wa Rotary Club mu Rwanda, Rugera Jeannette, yavuze ko inkunga yakusanyijwe iri mu murongo wo gukomeza kwimakaza umuco w’isuku

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .