Abo mu Karere ka Ngoma baganiriye na RBA, bavuze ko nabo bangaga kwikingiza kubera imyemerere y’idini ariko baje kubona ko iyo myumvire ishingiye ku buyobe bakayita hirya iyo.
Bashishikarije abakiyifite gushyira mu nyurabwenge kuko kutikingiza bishyira ubuzima bwabo n’ubw’abandi mu kaga.
Umwe yagize ati “Njye nabanje kugendera kuri za nyigisho za Bibiliya, birangira nishyizemo ko ari bya byorezo [byahanuwe] byaje nta kindi tugomba gukora. Haje inzego z’umudugudu ziranganiriza, hamanuka iz’akagali n’iz’umurenge, ubwo nanjye njya kwikingiza.”
“Nikingije urwa mbere numva nta n’ikibazo kirimo, nsubirayo nikingiza urwa kabiri. Umuntu wese ufite imyumvire nk’iyo nahoranye, numva kandi ngenderamo; namusaba kuyivamo. Iyo yo ni ubuyobe kuko nanjye nari nagiye byarangiye. Nari nafashe n’imyanzuro y’uko akazi nkora ngomba kukareka.”
Mugenzi we yasobanuye ko yumvaga uburinzi bwe bushingiye ku Mana kuko yari amaze imyaka irenga 30 afite indwara zidakira.
Ngo yibwiraga ko Imana yamurinze iyo myaka yose n’ubundi izamurinda COVID-19.
Ati “Igihe cyo kwikingiza cyarageze bankozeho ndabahakanira, banyumvisha akamaro k’urukingo, ko nshobora kutarwara ariko nkanduza abandi. Ubwo rero nahise mfata umurongo wo kujya kwikingiza kugira ngo ntazabera abandi ikibazo mbanduza.”
“Ndabwira Umuturarwanda wese ufite imyumvire nk’iyo nari mfite ko agomba guhinduka akareba icyatuma buri wese abaho atarenganyijwe na mugenzi we wanze kumvira ubuyobozi.”
Guverinoma y’u Rwanda ikomeje gushyira ingufu mu bukangurambaga bugamije kumvisha Abaturarwanda bose akamaro k’inkingo, bakagenda bikingiza uko ziboneka ku bwinshi kugira ngo hazagerwe ku ntego rwihaye, aho 70% bagomba kuba barakingiwe muri Kamena 2022.
Nubwo abenshi mu batinda kumva impamvu kwikingiza ari ngombwa bitwaza imyemerere y’amadini, insengero n’amatorero byakunze kugaragaza ko bishyigikiye iyo gahunda nk’imwe mu ngamba z’ubwirinzi.
Amadini menshi yongeye guterana nyuma yo koroshya ingamba, hasabwa ko abitabira amateraniro baba barikingije kandi hakubahirizwa n’andi mabwiriza yose yashyizweho n’inzego zibishinzwe.
Uretse kuba abayoboke bayo bakwikingiza ngo babashe guterana mu buryo bwemewe n’amategeko, hari n’ayagiye asohora amatangazo yamagana ibyo kutikingiza hitwajwe imyemerere iyashingiyeho.
Guverinoma isaba ko buri wese yaharanira kumvisha mugenzi we akamaro k’inkingo n’andi mabwiriza ku batari babyumva kuko kugira ngo ubuzima busanzwe bugaruke bizasaba ko haba hari ubwirinzi kandi icyorezo cyacogoye.
Raporo ngarukamunsi ya Minisante yerekana ko kugeza ku wa 20 Mutarama 2022, Abaturarwanda barenga miliyoni 8,1 bari bamaze guhabwa dose imwe, miliyoni 6,6 bakingiwe byuzuye naho abarenga ibihumbi 736 batewe urwo gushimangira.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!