COVID-19: Igihe cyo gufunga amasoko arimo irya Nyarugenge n’iryo kwa Mutangana cyongerewe

Yanditswe na IGIHE
Kuya 24 Kanama 2020 saa 10:00
Yasuwe :
0 0

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwongereye iminsi irindwi ku gihe cyari cyatanzwe cyo gufunga amasoko abiri yagaragayemo umubare munini w’abantu banduye icyorezo cya Coronavirus.

Ayo masoko ni iryo mu Mujyi rwagati rizwi nka Kigali City Market ni rya Nyabugogo ahazwi nko kwa Mutangana.

Itangazo ryashyizwe ahagaragara n’Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali rimenyesha abagana aya masoko ko “igihe cyari cyatanzwe cyo kuba afunzwe cyongereweho indi minsi irindwi, ni ukuvuga ku wa 25 Kanama kugeza ku wa 31 Kanama 2020”.

Usibye aya masoko, amaduka yegeranye nayo ntabwo yemerewe gukomeza ibikorwa kugeza igihe cyatanzwe.

Umujyi wa Kigali uvuga ko gukomeza gufunga aya masoko biri muri gahunda yo gukomeza gupima abayakoreramo batarapimwa icyorezo cya Coronavirus no gutahura abahuye nabo.

Aya masoko yafunzwe nyuma y’uko Minisiteri y’Ubuzima, itangaje ko ubwiyongere bw’abarwayi ba Coronavirus mu gihugu bwagaragaye mu ishize bwaturutse ku bantu mu masoko yo mu Mujyi wa Kigali aho ahanini biterwa no kuba abantu baradohotse ku ngamba zo kurwanya iki cyorezo.

Kuva umurwayi wa mbere wa Coronavirus agaragaye mu Rwanda, abantu 3089 bamaze kuyandura, mu gihe abamaze guhitanwa n’iki cyorezo ari 12.

Nubwo serivisi nyinshi zikomeje gufungurwa, abanyarwanda barasabwa kutirara ngo bumve ko icyorezo cyarangiye. Bagirwa inama yo gukomeza kubahiriza amabwiriza yashyizweho, bibuka kwambara agapfukamunwa buri gihe bavuye mu ngo, bakaraba intoki kenshi, birinda amakoraniro n’ibindi bintu byose bishobora guhuriza hamwe abantu benshi, ndetse by’umwihariko uwiyumvamo ibimenyetso by’iki cyorezo birimo inkorora, guhumeka nabi, gucika intege n’ibindi, agahamagara umurongo utishyurwa wa 114 kugira ngo ahabwe ubufasha n’abaganga.

Ubuyobozi bw'Umujyi wa Kigali bwatangaje ko aya masoko akomeza gufungwa kugera ku wa 31 Kanama 2020
Kigali City Market ni rimwe mu masoko abiri yafunzwe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .