COVID-19: Hagiye gusohorwa ubushakashatsi ku ishusho y’umurimo mu Rwanda

Yanditswe na IGIHE
Kuya 8 Kanama 2020 saa 05:18
Yasuwe :
0 0

Icyorezo cya COVID-19 cyagize ingaruka ku nzego za Leta, kidasize n’abo mu zikorera byanatumye amasezerano y’abakozi ahagarikwa kubera ingamba zafashwe mu gukumira ikwirakwira ryacyo.

Mu Rwanda kuva tariki 21 Werurwe 2020, hafashwe ingamba zikaze zirimo n’ishyirwaho rya gahunda ya Guma mu rugo mu kwirinda ikwirakwira rya COVID-19.

Ihagarara ry’ibikorwa n’imirimo ibyara inyungu muri gahunda yo gukumira ikwirakwira rya Coronavirus, ryatumye hari bamwe mu bakoresha bahagarika by’agateganyo amasezerano y’akazi bari bafitanye n’abakozi.

Hari n’abandi bashyize abakozi mu kiruhuko gishingiye ku mpamvu z’ubukungu cyangwa iza tekiniki cyangwa bakabashyira mu kiruhuko cy’umwaka ku ngufu.

Kugeza uyu munsi, ibigo byinshi biracyahanganye no kwiyubaka biva mu ngaruka byagizweho na Coronavirus ku buryo hari n’ibitaragarura abakozi babyo bose mu mirimo, bivuze ko abadafite akazi biyongereye.

Aba biganjemo abo mu bigo by’abikorera nk’amahoteli, utubari n’inganda zidakora ibiribwa n’ibikoresho byo kwa muganga.

Kabanda Julius utuye Kicukiro yavuze ko “Aho twakoraga twabanje guhagarara ariko twongeye gusubira mu kazi nubwo atari ko twese twagarutse. Hajemo COVID-19 abakiliya basa n’abagabanutse.’’

Ingabire Juliette we yagize ati “Kubera ikibazo cya COVID-19 aho twabonaga akazi karahagaze. Abari bakarimo nabo ntibakigafite.’’

Muri Mata 2020, Impuzamashyirahamwe aharanira uburenganzira bw’abakozi (COTRAF) yanenze abakoresha bitwaje COVID-19, bagasubika amasezerano y’abakozi kandi basanzwe batubahiriza inshingano zo kubahemba no kubishyurira ubwiteganyirize.

Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR) giheruka gutangariza RBA ko kigiye gusohora ubushakashatsi ku ishusho y’umurimo mu Rwanda mu gihe cya COVID-19.

Umuyobozi ushinzwe gukurikirana Imikorerwe y’Ubushakashatsi muri NISR, Byiringiro James, yavuze ko no mu gihe cya COVID19 muri Gicurasi bakoze ubundi bushakashatsi ku gipimo cy’umurimo n’ubushomeri buzashyirwa hanze muri uku kwezi kwa Kanama.

Yagize ati “COVID-19 hari ibintu bitandukanye yahinduye, urugero hari inzego z’imirimo zari zisanzwe zifite umubare w’abakozi uzamuka buhoro buhoro ariko kubera COVID-19 umubare wabo waragabanutse.’’

Ubushakashatsi bwa NISR bwo muri Gashyantare 2020 bwari bwagaragaje ko 48% by’Abanyarwanda basaga miliyoni zirindwi bafite imbaraga zo gukora bari hejuru y’imyaka 16 aribo bari bafite akazi.

Umubare w’abafite akazi warazamutse bagera kuri 48% mu baturage miliyoni 7,4 bari bafite akazi ariko muri rusange 76% bari bafite icyo bakora mu gihe 24% barimo abanyeshuri n’abakuze hakabamo na 13% bari abashomeri.

Muri Gicurasi, NISR yatangaje ko imibare y’agateganyo igaragaza ko mu minsi 40 abantu bamaze mu ngo kubera icyorezo cya Coronavirus, ubushomeri bushobora kuba bwarageze kuri 55% buvuye kuri 13% bwariho muri Gashyantare kubera uburyo serivisi nyinshi n’ibikorwa byahagaze.

Ubushakashatsi bw'Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibarurishamibare mu Rwanda, NISR, bwagaragaje ko abagore bashegeshwe cyane na Coronavirus

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .