COVID-19: Abayobozi babiri ba DASSO muri Gatsibo basezeye ku kazi nyuma yo gufatirwa mu kabari

Yanditswe na Hakizimana Jean Paul
Kuya 1 Nzeri 2020 saa 10:16
Yasuwe :
0 0

Abayobozi babiri b’Urwego rufasha uturere mu gucunga umutekano, DASSO bo mu Karere ka Gatsibo mu Mirenge ya Kiramuruzi na Murambi banditse basezera ku mirimo yabo nyuma yo gufatirwa mu kabari basinze barenze ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19.

Aba bayobozi banditse amabaruwa nyuma yuko mu ijoro ryo ku wa 29 rishyira ku wa 30 Kanama 2020 basanzwe mu kabari gaherereye mu Kagari ka Rwimitereri mu Murenge wa Murambi.

Abagasanzwemo barimo uhagarariye Dasso mu Murenge wa Murambi, uwo mu wa Kiramuruzi ndetse n’umucungamutungo w’Urwunge rw’Amashuri rwa Rwimitereri.

Aba bose basanzwe mu kabari ahagana saa Mbili n’igice z’ijoro bari kunywa inzoga ndetse banokesheje brochettes barenze ku mabwiriza yashyizweho yo kugera mu rugo saa Moya.

Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo, Gasana Richard, yabwiye IGIHE ko nyuma yo kubafata bo ubwabo barebye ibyaha bakoze bagahitamo gusezera ku kazi kabo.

Yagize ati “Nyiri akabari yaciwe amande, akabari ke gafungwa burundu naho ba bayobozi ba Dasso mu mirenge nyuma yuko nabo babonye amakosa bakoze ko adakwiye, bashyize ku munzani basanga badakwiye gukomeza inshingano zabo maze basezera ku kazi bavuga ko ari impamvu zabo bwite.”

Yasabye abayobozi bo mu nzego z’ibanze kugerageza gutanga urugero rwiza mu kubahiriza amabwiriza yashyizweho kugira ngo n’abo bayobora babarebereho.

Meya Gasana yavuze ko urugamba rwo kurwanya COVID-19 rugikomeje ku buryo n’undi uzajya ufatirwa mu makosa azajya ahabwa ibihano byo mu rwego rw’akazi.

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha rwahise ruta muri yombi abayobozi basanzwe mu kabari, kuri ubu bakaba bafungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Kabarore.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .