Côte d’Ivoire yashimiye uburyo gahunda y’Itorero ry’Igihugu ifasha mu kubaka ubunyarwanda

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 18 Ukwakira 2018 saa 03:09
Yasuwe :
0 0

Itsinda ry’abantu batanu bayobowe n’Umunyamabanga wa Leta Ushinzwe Uburere Mboneragihugu muri Côte d’Ivoire, Siaka Ouattara, ryashimiye gahunda y’Itorero ry’Igihugu igamije kubaka Umunyarwanda ukunda Igihugu.

Kuri uyu wa Gatanu nibwo Minisitiri Ouattara n’itsinda ry’abantu batanu bazanye basuye Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC), basobanurirwa inshingano, imikorere n’ibimaze kugerwaho n’Itorero ry’Igihugu.

Ouattara yavuze iyo urebye nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, uburyo abanyarwanda babanye mu mahoro bakunda igihugu, ari isomo ryiza nawe ajyanye mu gihugu cye.

Ati “Muzi ko nyuma ya Jenoside ya 1994, byari bigoye kumva ko u Rwanda rwagira ibyo rugeraho. Twabonye ko Politiki nziza ariyo yabaye ishingiro ryo kugera aha. Twumvise ko mbere yo kuza kw’abakoloni, abanyarwanda bari bunze ubumwe, umunyarwanda yakundaga umuturanyi we, abanyarwanda barakoraga kandi bagatungwa n’ibyo bakoze.”

“Uyu munsi nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi abanyarwanda barongeye bishyira hamwe bashyiraho uburyo bwo kwigisha uburere mboneragihugu. Bamenya ko bagomba kugira uruhare mu kubaka igihugu cyabo. Izo ndangagaciro zigishwa ko umunyarwanda agomba gukunda mugenzi we, agakunda igihugu akanagikorerea. Izo nizo ndagagaciro tujyanye mu gihugu cyacu.”

Ingingo ya gatandatu Itegeko n°41/2013 ryo ku wa 16/06/2013 rishyiraho Komisiyo y’Igihugu y’Itorero rikanagena inshingano za NIC harimo gutoza Abanyarwanda kugira imyumvire y’indangagaciro na kirazira basangiye mu mibanire yabo, gukunda igihugu no kugiteza imbere.

Umunyamabanga wa Leta muri MINALOC ushinzwe Iterambere ry’Abaturage, Harerimana Cyriaque, yavuze ko nka leta bifuza ko abanyarwanda basubira inyuma bagatekereza ku miterere y’itorero rya cyera.

Ati “Itorero rya cyera ryari rigamije gukunda igihugu ukanacyubaka, buriya harimo no kucyagura, iyo bavugaga u Rwanda buriya bavugaga no kurwaguka. Bisaba rero ko twaguka cyane cyane mu mitekerereze ubwo rero birasaba ko icyo dushyiramo imbaraga ni uko umunyarwanda yabona itorero nk’ikintu akora ku giti cye.”

Minisitiri Harerimana yashimiye kandi Côte d’Ivoire ko yafashije u Rwanda binyuze mu gushyigikira kandidatire ya Louise Mushikiwabo uherutse gutorerwa kuyobora Umuryango w’Ibihugu bivuga ururimio rw’Igifaransa, OIF.

Abahagarariye ibihugu byombi bishimiye kungurana ubumenyi kuri gahunda zigamije uburere mboneragihugu
Abahagarariye impande zombi bunguranye ubumenyi mu biganiro byabahuje
Abayobozi baturutse muri Côte d’Ivoire basobanurirwa imikorere y'Itorero ry'Igihugu
Minisitiri Harerimana asobanura impano yahaye abanya-Côte d’Ivoire
Minisitiri Harerimana yavuze ko itorero ry'igihugu rifasha abanyarwanda kugira umuco wo gukunda igihugu
Minisitiri Ouattara ashyikiriza impano mugenzi we w'u Rwanda
Minisitiri Siaka Ouattara yashimye gahunda y'itorero ry'igihugu

Amafoto: Niyonzima Moïse


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza